Nyuma y’uko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bigaruriye Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bakahatsindira ingabo zirimo n’iz’u Burundi, iki gihugu cyahise gifata icyemezo cyo gufunga umupaka ubihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mupaka ubu uri mu maboko y’AFC/M23, ari na yo iwucunga.
Iki cyemezo cy’u Burundi gifashwe mu gihe bavuga ko gufunga uyu mupaka bigamije kwirinda ibindi bitero by’uyu mutwe. Gusa, glbishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage bo ku mpande zombi, kuko ari inzira y’ingenzi ibafasha mu mibereho ya buri munsi.
AFC/M23 yinjiye ku mugaragaro muri Uvira mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze icyumweru mu kibaya cya Ruzizi. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, abasirikare b’uyu mutwe batangiye kugaragara mu mujyi nyuma yo gutsimbura bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bari bakirimo kwihagararaho.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano agaragaza ko ingabo za FARDC zari zimaze gusohoka muri Uvira, zerekeza mu bice bya Swima, Makobola na Baraka muri Teritwari ya Fizi, ubwo zabonaga ko urugamba rugiye kubarusha imbaraga.
Nyuma yo gufata umujyi, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahumurije abaturage bubasaba gukomeza imirimo yabo nta bwoba bafite, bubizeza umutekano n’uburinzi.
Mu mirwano yabereye muri ako gace, igisirikare cy’u Burundi cyakomeje kurasa ibisasu harimo n’ibyaraswagwa biva hakurya y’umupaka, byahitanye abaturage b’inzirakarengane ba Congo ndetse bituma abarenga 1 000 bahungira mu Rwanda.




