Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Guverinoma y’u Burundi kureka kwinjira mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ibyo bigira ingaruka mbi ku mutekano w’akarere.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia Mutesi, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi ziri muri RDC, aho zifatanyije n’iza Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ariko zikagaragara zinakorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’abitwa Wazalendo.
Yagize ati: “Ingabo z’u Burundi ziri gufatanya na Guverinoma ya Congo mu bikorwa bikomeje kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge. Ibyo bikorwa ntibizana amahoro, ahubwo ni nko gusuka lisansi ku muriro.”
Nduhungirehe yanenze icyemezo cy’u Burundi cyo gukoresha ikibuga cy’indege cya Bujumbura mu bikorwa bya gisirikare, harimo koherezayo intwaro no guhagurukirizaho indege nto zitagira abapilote zikoreshwa mu kugaba ibitero kuri rubanda.
Ku birego u Burundi bukunze gushinja u Rwanda byo gufasha umutwe wa RED Tabara no kugirira nabi ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, Nduhungirehe yavuze ko nta shingiro bifite, ashimangira ko “U Rwanda nta gahunda rufite yo gutera u Burundi.”
Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye. Mu ntangiriro za 2024, u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yari avuze ko Kigali ishyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. U Rwanda rwo rugaragaza ko ikibazo gikomeye ari ugufatanya kwa Bujumbura n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Congo, bigahungabanya umutekano w’akarere.




