Super manager yavuze ko hari ikibazo cy’ikipe atashatse kuvuga mu mazina ko ikomeje kwica umupira wo mu Rwanda avuga ko umupira ufitwe na APR gusa naho izindi kipe nta kirimo.
Gakumba Patrick wamenyekanye ku mazina ya Super Manager yavuzeko hari ikipe ikomeje kumubabariza umutima rwose mu buryo bwo kwica umupira wo mu Rwanda, Kuruhande rwe avuga ko APR ariyo iyoboye ku mupira w’amaguru naho izindi zibeshya beshya.
Ibi yabitangaje ubwo yari yagiye kureba umukino wa gicuti wari wahuje ikipe ya APR na Power Dynomos yo muri zambia bikarangira uyu mukino APR itsinzemo ibitego 2-0.
Yakomeje avuga ko kuri we nk’umuvugizi w’abafana ba APR abona ko ibi ar’ibintu bikomeye cyane ndetse bikaba n’ubutumwa bukomeye buvuga ko iki ari igitonyanga munyanja ariko inyanja nya nyanja izagaragara igihe ikipe ya Pyramids izaba ijya hanze.
Akomeza avugako cyane cyane ikintu kiri mu mitwe y’abantu ari ukuzabona APR yigaranzuye Pyramids.
Yagize ati”twebwe ntago turi nka babantu batumira abantu kumunsi wabo bagatsindwa ibitego bitatu batigeze batera mu izamu”.
Mu magambo yakomeje avuga, yageneye ubutumwa abana b’abakobwa bose beza bakeneye gusa neza.
mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’itangazamakuru yari yanze kuvuga ikipe mu izina ariko byarangiye ayivuze ubwo yari agiye kugenera ubutumwa abo bakobwa.
Yagize ati”niba ufana ikipe yambara ubururu n’umweru (Rayon Sport) ugiye kujya wisiga amavuta ntagufate uzajya ujya mumuhanda abakubonye bagirengo urwaye ise, kubera agahinda k’uko ufana ikipe idatsinda, ikipe itagira ibikombe, nukuvuga nko iyo ufite agahinda ukora ibyaha, ku isi urababara no mu ijuru ntubone ijuru ubwo rero ntabundi buryo wakishima fana gitinyiro reka ikipe zituma wisiga amavuta ntagufate ugenda mumhanda bakajyirango uri kuvuvuka hoshye wagirango n’igitiri tiri cy’ikigori “.
Yabajijwe kucyo avuga kuri rutahizamu Djibril Ouatara watsinze ibitego 2 yavuze ko uyu mukinnyi ari rutahizamu uzi kugaragaza ko izamu azi icyo rivuze avuga ko we akamaro ke ari ukunyeganyeza inshundura.
manager yagarutse ku bakunzi ba APR avuga ko ibi bintu biteye isoni n’agahinda.
Yagize ati” nababwiye ko abakinnyi ntakintu tuzajya tubabaza kandi abakinnyi barimo baratwigaragariza rero ni muhaguruke twuzure stade, ndabasaba kwitabira mukagaragaza uruhare rwanyu nk’abafana ndizera ko bitazongera kandi ninabwo tuzongera gukina indi mikino abakinnyi bashyigikiwe kuburyo bushoboka rero ntihazagire umwanya uboneka muri stade uticaweho”.
Mu gusoza yabajiwe ati”ese jangwani aramutse agarutse waba ugihari cyangwa wahita ugenda ?”.
Yasubije agira ati” ngewe navuze ko ntigeze narimwe mvuga ko natwaye umwanya wa Jangwan, umwanya we uracyahari icyo nakubwira nikimwe APR ni nk’amatafari byanga bikunda iyo havuyemo itafari rimwe aba agomba gusigara yuzuye, ubu aka kanya ndi umuvugizi kandi murabizi ko mbishoboye rero ngomba kuba mpari murabizi ko uyumunsi ndi umuvugizi wa Vision FC mfite n’amasezerano muri iyo kipe ariko mu buryo bwa santima ndi umukunzi mukuru w’abafana b’APR ikindi dufitanye amateka”.
Gusa tugarutse inyuma gato nyuma yamakuru yakomeje avugwa ko Manager ari umuvugizi w’APR byemewe atariyo ahubwo nyuma y’ibyabaye uwitwa jangwan akimara gufungwa byabaye ngombwa ko Super Manager ahamagara abayobozi b’APR ababwira ko kuba ikipe yajya mu kibuga igakina ntamuvugizi cg uhagarariye abafana uhari byaba ari ikibazo abasaba ko mugihe jangwan ataraza yaba akora abafasha ashyushya abafana ndetse anabatera imbaraga bagashyigikira ikipe.
niko kumwemerera ngo aze, nkuko nawe abivuga ntago ari umuvugizi w’APR byemewe kuko afite ahandi yasinye amasezerano gusa afana APR bikomeye ari nabyo bituma agerageza kuziba icyuho cya jangwan mugihe adahari.
Ikindi wamenya kuri Super Manager nuko acuruza abakinnyi ndetse akaba ari n’umuhanzi w’indirimbo.
Akaba yanagize n’ibyago yabuze umubyeyi we mbere y’uko umupira wa APR utangira gusa yahaserutse gitwari arahagera, ibi ntago ari ibintu burimuntu wese wabikora, tumusabire kwihangana, kugira umutima ukomeye tunihanganisha umuryango we.




