• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Turahirwa Moses agiye kugezwa imbere y’Urukiko

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 5, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Turahirwa Moses agiye kugezwa imbere y’Urukiko
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamaze gutanga itariki Turahirwa azaburaniraho n’Ubushinjacyaha.

Biteganyijwe ko ku wa 6 Gicurasi 2025, Saa Tatu za mu Gitondo ari bwo uru rubanza ruzaburanishwa, Ubushinjacyaha busobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we akisobanura ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli Moshions yashinze ikaba imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Previous Post

Kenya: Umuturage yakubise urukweto Perezida – Video

Next Post

Karongi: Abasore barwaniye amabuye y’agaciro abantu babiri bahasiga ubuzima

Next Post
Karongi: Abasore barwaniye amabuye y’agaciro abantu babiri bahasiga ubuzima

Karongi: Abasore barwaniye amabuye y'agaciro abantu babiri bahasiga ubuzima

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved