Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko yiteguye gufatira Uburusiya ibihano bikaze nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ku cyumweru gishize.
Icyo gitero cyahitanye abantu bane barimo umwana muto n’umubyeyi we, ndetse gisenya inyubako y’ingenzi ya leta – ibi bikaba ari ubwa mbere byabaye kuva intambara itangiye mu 2022. Ukraine ivuga ko Uburusiya bwakoresheje indege nto zidafite abapilote (drones) zigera kuri 810 hamwe na misile 13 mu gusenya uwo mujyi.
Trump, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, yavuze ko “atanyuzwe n’uko ibintu bihagaze”, anatangaza ko ashobora kwinjira mu “cyiciro cya kabiri” cy’ibihano ku Burusiya, nubwo atigeze atangaza ibisobanuro birambuye.
Ibi byakurikiye amagambo ya Minisitiri w’Imari w’Amerika, Scott Bessent, wavuze ko Washington iri gutegura gufatanya n’Uburayi mu gushyira igitutu gikomeye ku bukungu bw’Uburusiya, by’umwihariko ku bijyanye n’ibicuruzwa by’ibitoro. Bessent yasobanuye ko nibura ibihugu bya EU byemeye kongera imisoro n’ibihano ku bacuruza amavuta akorwamo lisanse nibindi (ibitoro) by’Uburusiya, ubukungu bwa Mosku bushobora guhungabana bikomeye, bikagira ingaruka zikomeye kuri Perezida Vladimir Putin.
Kugeza ubu, ingamba ikomeye Amerika yafashe ni umusoro wa 50% yashyize ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, nk’uko icyo gihugu gikomeje kugura ibitoro byinshi by’Uburusiya. Trump kandi yatangaje ko ashobora gukwiza iyi gahunda no ku bindi bihugu bikorana ubucuruzi na Mosku.
Perezida Trump yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ategereje abategetsi b’i Burayi bazamugana i Washington baganira ku nzira zashobora kurangiza intambara, ndetse yongeraho ko ashobora kugirana ikiganiro na Perezida Putin mu minsi ya vuba.
Ku ruhande rwa Kyiv, Perezida Volodymyr Zelensky yasabye Uburayi guhagarika burundu kugura ibintu byose bituruka mu Burusiya, haba amasezerano mashya cyangwa asanzwe. Yashimye igitekerezo cya Trump cyo gushyiraho imisoro myinshi ku bicuruzwa bivuye mu bihugu bigura ibitoro bya Mosku, avuga ko ari uburyo bwiza bwo guca intege ubukungu bw’Uburusiya.
Amakuru y’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku ngufu n’ibidukikije agaragaza ko kuva intambara yatangira mu 2022, Uburusiya bumaze kunguka miliyari zisaga 985 z’amadolari y’Amerika mu kugurisha ibitoro na gaze. Igice kinini cy’ayo cyavuye mu Bushinwa n’u Buhinde, mu gihe Uburayi bwo bwagabanyije cyane ibyo bugura, ariko butarahagarika burundu. Umuryango w’unze ubumwe w’Uburayi umaze gutangaza ko bitarenze 2027 izaba yarasezeye ku ngufu zose zituruka mu Burusiya.
Nubwo ibihugu by’uburengerazuba bikomeje gukaza igitutu, Uburusiya bwo burimo gushaka amasoko mashya. Iheruka, Mosku yatangaje ko izongera ingano ya gaze igurisha mu Bushinwa. Byongeye kandi, amasezerano mashya ya OPEC+.
(OPEC+ ni umuryango w’ibihugu bituruka cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, Afurika n’ahandi, bicukura kandi bigacuruza ibitoro.)
Bifite yo kongera umusaruro w’ibitoro ku isoko ashobora gutuma ibiciro bigabanuka, ibintu bishobora kubangamira imigambi ya Amerika n’Uburayi yo kugabanya amafaranga yinjira kuri Leta ya Putin.
KANDA HANO UREBE VIDEO UKO IBISASU BYARASHWE KURI UKRAINE




