Tariki ya 17 Mutarama 2026, Leta ya Togo iteganya kwakira inama y’abayobozi ku rwego rwo hejuru igamije kongera gusubiza ku murongo ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.
Amakuru avuga ko iyi nama izitabirwa n’ibihugu bihuriye mu buhuza birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, bikaba biteganyijwe ko izibanda ku kongera icyizere cyatakaye hagati y’impande zombi, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe.
Umubano hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo byarushijeho gukara ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga mu mujyi wa Uvira, aho batangaje ko byatewe n’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byabo n’ingabo zifatanyije za Leta ya RDC.
Ku wa 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko yiyemeje kuva mu mujyi wa Uvira, icyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu minsi yakurikiyeho. Gusa Leta ya RDC ntiyabyizeye, ihitamo gutangiza ibitero byo kuwusubirana, iturutse muri teritwari ya Fizi.
Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo asoza umwaka, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko Leta ya Qatar yateguye inama ebyiri zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ariko Leta ya RDC ikazigendera kure.
Nangaa yashinje Leta ya RDC guhitamo inzira ya gisirikare aho gukomeza ibiganiro by’amahoro, ashimangira ko AFC/M23 ikomeje gushyira imbere amahoro arambye kandi ikaba ikigirira icyizere igihugu cya Qatar nk’umuhuza.




