• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Togo yiyemeje kujya mu kibazo cya RDC ikazahura ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta na AFC/M23

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 5, 2026
in Politics
0
Togo yiyemeje kujya mu kibazo cya RDC ikazahura ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta na AFC/M23
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Tariki ya 17 Mutarama 2026, Leta ya Togo iteganya kwakira inama y’abayobozi ku rwego rwo hejuru igamije kongera gusubiza ku murongo ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.

Amakuru avuga ko iyi nama izitabirwa n’ibihugu bihuriye mu buhuza birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, bikaba biteganyijwe ko izibanda ku kongera icyizere cyatakaye hagati y’impande zombi, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe.

Related posts

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026
Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

January 27, 2026

Umubano hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo byarushijeho gukara ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga mu mujyi wa Uvira, aho batangaje ko byatewe n’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byabo n’ingabo zifatanyije za Leta ya RDC.

Ku wa 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko yiyemeje kuva mu mujyi wa Uvira, icyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu minsi yakurikiyeho. Gusa Leta ya RDC ntiyabyizeye, ihitamo gutangiza ibitero byo kuwusubirana, iturutse muri teritwari ya Fizi.

Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo asoza umwaka, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko Leta ya Qatar yateguye inama ebyiri zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ariko Leta ya RDC ikazigendera kure.

Nangaa yashinje Leta ya RDC guhitamo inzira ya gisirikare aho gukomeza ibiganiro by’amahoro, ashimangira ko AFC/M23 ikomeje gushyira imbere amahoro arambye kandi ikaba ikigirira icyizere igihugu cya Qatar nk’umuhuza.

Previous Post

Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC

Next Post

Nyuma y’ishimutwa ry’umukuru w’igihugu wa Venezuela perezida w’agateganyo yemeye ibyo Amerika isaba

Next Post
Nyuma y’ishimutwa ry’umukuru w’igihugu wa Venezuela perezida w’agateganyo yemeye ibyo Amerika isaba

Nyuma y'ishimutwa ry'umukuru w'igihugu wa Venezuela perezida w'agateganyo yemeye ibyo Amerika isaba

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved