Perezida Donald Trump yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bumvikanye ku masezerano azatuma TikTok ikomeza gukora muri Amerika, nyuma y’igihe kirekire ibiganiro byari byarahungabanyijwe n’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.
Amasezerano ateganya ko ibikorwa byose bya TikTok muri Amerika bizimurirwa mu maboko y’abashoramari b’Abanyamerika.
I sosiyete ya ByteDance yo mu Bushinwa, izasigarana imigabane ya 19.9% gusa, mu gihe 80% izafatwa n’abashoramari batandukanye barimo Susquehanna International Group, General Atlantic, KKR, Oracle, Silver Lake na Andreessen Horowitz.
Inama y’ubutegetsi y’isosiyete nshya izaba igizwe ahanini n’Abanyamerika, ndetse guverinoma ya Amerika izagira uburenganzira bwo gushyiramo umwe mu bayigize.
Kongere y’Amerika yemeje mu 2024 ko TikTok igomba kugurishwa kubera impungenge ko amakuru y’abayikoresha ashobora gukoreshwa n’u Bushinwa mu bikorwa byo kuneka cyangwa mu bikorwa by’iyobokamana rya politiki. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukungu, Scott Bessent, yavuze ko amasezerano mashya yubahirije ibyo byose, ati: “Amasezerano ntiyashoboraga kurangizwa hatabayeho ingamba zikomeye zirebana n’umutekano w’igihugu cya Amerika.”
Mu ntangiriro, White House yari yashyizeho itariki ntarengwa ya 17 Nzeri 2025 ngo TikTok ibe yagurishijwe cyangwa ifungwe. Ariko iyo tariki yongerewe kugeza ku wa 16 Ukuboza kugira ngo ibiganiro bikomeze. Abahanga bavuga ko amasezerano ya nyuma ashobora kurangira mu minsi 30 kugeza kuri 45 iri imbere.
Ibiganiro byigeze guhagarara mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo u Bushinwa bwavugaga ko budashobora kwemera ayo masezerano, nyuma y’uko Trump yari yatangaje imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu Bushinwa. Gusa kuri ubu, inzira nshya y’ibiganiro yabonetse, ku buryo hategerejwe ko Perezida Trump na Perezida Xi Jinping bazagirana ikiganiro kuri telefoni ku wa Gatanu kugira ngo bashyireho umukono ku masezerano ya nyuma.
Trump, ufite abayoboke barenga miliyoni 15 kuri TikTok, yavuze ko iki gikoresho cy’imbuga nkoranyambaga cyamufashije cyane mu matora. Ni yo mpamvu guverinoma ye yagiye yongera igihe cyo kugurisha TikTok inshuro zitandukanye, aho gufata icyemezo cyo kuyifunga burundu, kugira ngo itabangamira abayikoresha benshi ndetse n’imiyoborere ya politiki muri Amerika.
Aya masezerano mashya ashyize iherezo ku cyari kimaze igihe ari ikibazo gikomeye hagati ya Amerika n’u Bushinwa. TikTok izahinduka kompanyi ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifitwe cyane n’abashoramari b’Abanyamerika, ariko ByteDance izasigarana imigabane mike.




