Polisi yo mu Ntara ya Manyara muri Tanzania iracyashakisha umupfumu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 17, Yohana Konki, wigaga ku ishuri rya Qash Secondary School riri mu Karere ka Babati.
Yohana yitabye Imana ku itariki ya 16 Kanama 2025, nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’abanyeshuri biganaga, bamushinja kwiba tablet ya mugenzi wabo. Ibi byaturutse kubinyoma umupfumu bari bagiye kuraguza, akababwira ko Yohana ari we wibye icyo gikoresho.
Nyuma yo gusubira ku ishuri, abo banyeshuri bahise bamuhata ibibazo bamusaba gusubiza iyo tablet, ariko we akomeza kubihakana. Mu gihe bamukubitaga ngo yemere, byarangiye apfuye.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, Ahmed Makarani, yavuze ko uwo mupfumu yahise atorokana n’umuryango we nyuma y’uko aya makuru amenyekanye, kugeza ubu inzego z’umutekano zikaba zigikora ibishoboka byose ngo afatwe.
Yagize Ati: “Turacyashakisha uwo mupfumu wagaragaje ubuhanuzi bw’ibinyoma bwahinduye ubuzima bwa Yohana icyiru, ariko ntidushobora kubireka ngo bigende bityo.”
Kuri ubu, abanyeshuri 11 bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo bari mu maboko ya Polisi, kandi dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo hagenwe niba bazajyanwa imbere y’urukiko.
Yohana yashyinguwe ku wa 20 Kanama 2025 mu Murenge wa Tsamas, Akarere ka Babati, mu muhango witabiriwe n’abaturage benshi basabye ko ubutabera bukurikiranwa kugeza ku musozo.




