Abayobozi bo mu ntara ya Puntland, imwe mu zifite ubwigenge bucagase muri Somalia, bashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mugore wahamwe n’icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 14 wamukoreraga mu rugo.
Uyu mugore witwa Hodon Mohamud Diiriye yishwe arashwe urufaya kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Galkacyo, nyuma y’aho urukiko rumuhamije gukubita no kwica Sabirin Saylaan Abdille, wari umukozi wo mu rugo iwe.
Uyu mwana wari umaze amezi make akorera uwo mugore, yasanzwe yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri no ku mutwe. Abashinzwe iperereza batangaje ko mbere yo kwicwa yari amaze igihe akorerwa ihohoterwa rikomeye n’iyicarubozo.
Abategetsi batangaje ko igihano cyahawe Hodon cyashingiye ku ihame rya “Qisas”, rikomoka mu mategeko ya Islam, ryemerera umuryango wiciwe gusaba ko uwishe na we ahabwa igihano cy’urupfu aho guhitamo guhabwa impozamarira.
Iki gihano cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’itegeko riherutse gutangazwa muri aka gace, risaba gukaza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ya Islam cyane ku byaha by’ubwicanyi.
Iryo tegeko ryashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’ubwicanyi bwagaragaye muri Galkacyo, umujyi usanzwe ugabanyijemo ibice bibiri biyoborwa na Puntland na Galmudug, ahamaze igihe havugwa ibibazo by’umutekano.
Bivugwa ko mu 2013 ubwo abarwanyi 13 bo mu mutwe wa al-Shabab, barimo umugore umwe, bishwe bazira uruhare mu iyicwa ry’umuyobozi w’idini ya Islam.
Iyicwa rya Sabirin ryateje uburakari bukomeye mu baturage ba Puntland. Uyu mwana yari yarabaye impfubyi akiri muto, nyuma yo gupfusha ababyeyi be bombi afite umwaka umwe. Yaje kurererwa n’abavandimwe, ariko umwaka ushize nyirasenge yemeye ko ajya gukorera Hodon Diiriye wari ukeneye umukozi wo mu rugo.
Iperereza ryagaragaje ko mu mezi abiri gusa yari amaze akorera uwo mugore, yakorerwaga ihohoterwa rikomeye rihoraho. Ibimenyetso byabonetse muri telefone ya Hodon birimo amashusho n’amajwi bigaragaza uburyo uwo mwana yakorerwaga urugomo, ndetse amwe muri ayo mashusho yari yaramaze kugera mu baturage mbere y’urubanza.
Isuzuma ryakorewe umurambo wa Sabirin ryagaragaje ibikomere byinshi ku mubiri, bigaragaza ko yakorewe urugomo rukomeye mbere yo gupfa. Uko ibimenyetso byagiye bijya ahagaragara, ni ko uburakari bw’abaturage bwakomeje kwiyongera.
Nyuma y’icyo cyaha, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abayobozi b’imiryango ndetse n’abaturage basabye ko hakazwa ingamba zo kurinda abana n’abakozi bo mu ngo bakunze guhura n’ihohoterwa. Mu mujyi wa Galkacyo, abagore benshi n’urubyiruko bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Sabirin ndetse ko abifitemo uruhare bose babiryozwa.




