Sitade Amahoro iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yongeye kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kuza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa sitade 10 za mbere muri Afurika, rukorwa na Football Ground Guide, urubuga ruzwi mu gukora ubushakashatsi ku myubakire ya sitade n’imiterere yazo.
Uru rutonde rwamaze amezi atatu hakorwa igenzura ryimbitse kuri sitade zo hirya no hino muri Afurika, rwerekana ko Sitade Amahoro ari yo yihariye umwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba intambwe ikomeye kuri siporo yo mu Rwanda n’akarere muri rusange.
Iyi sitade yubatswe mu 1986, ivugururwa ku rwego mpuzamahanga guhera mu 2022, ubu ikaba yarahindutse ikimenyetso cy’iterambere rya siporo mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,508.
UKO SITADE 10 ZA MBERE ZIKURIKIRANA MURI AFURIKA
1. Moses Mabhida Stadium – Afurika y’Epfo (yakira abantu 55,500)

2. Cape Town Stadium (DHL) – Afurika y’Epfo (yakira abantu 58,300)

3. First National Bank Stadium (FNB) – Afurika y’Epfo (yakira abantu 94,736 )

4. Loftus Versfeld Stadium – Afurika y’Epfo (yakira abantu 51,762 ) ikaba iri muzikinirwaho Rugby
5. Ellis Park Stadium (Emirates Airline Park) – Afurika y’Epfo (yakira abantu 62,567) ikaba ikinirwaho Rugby
6. Wanderers Stadium – Afurika y’Epfo (yakira abantu 34,000 ) ikaba ikinirirwaho Cricket.

7. Amahoro Stadium – Rwanda (yakira abantu 45,508 )
Sitade yonyine yubatse munsi y’Ubutayu bwa Sahara, iherereye mu Rwanda, yubatswe 1986, ivugururwa muri 2022 ubu ni ikirango cya za Sitade nziza mu karere, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 508.

8. Newlands Stadium – Afurika y’Epfo (yakira abantu 51,900 ) ikinirwaho Rugby.
9. Mbombela Stadium – iyi yubatswe ubwo yiteguraga kwakira igikombe cy’Isi 2010 gusa ubu ikinirwaho imikino ya Rugby nayo ori muri Afurika y’Epfo (yakira abantu 43,500 )

10. Centurion Park (Supersport Park) ikaba ikinirwaho Cricket muri Afurika y’Epfo (yakira aantu 22,000 )

Nubwo Afurika y’Epfo aroyo yihariye igice kinini,Sitade Amahoro yabaye indorerwamo nshya ya siporo muri Afurika y’Iburasirazuba. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guha ishema u Rwanda no gukomeza gushimangira ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga.
Hari icyizere ko mu myaka iri imbere, izindi sitade ziri kubakwa mu bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania ziziyongera kuri uru rutonde, bigatuma Afurika y’Iburasirazuba igira umwanya munini kurushaho ku isoko rya siporo.




