• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Semuhungu Eric yahanuriwe ko azashaka umugore arusha imyaka itatu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 3, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Semuhungu Eric yahanuriwe ko azashaka umugore arusha imyaka itatu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amaze iminsi mu masengesho ndetse yatunguwe no guhanurirwa ko agiye gukora ubukwe akibaruka umwana.

Semuhungu ubusanzwe ubarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2025.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ibirori bya ‘Semuhungu Experience’ agiye gutangiriza muri The Sky Sport Lounge, kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 aho azasangira na abakoresha imbuga nkoranyambaga. Azafatanya na Dj Bula na Dj Sweet bazamucurangira imiziki.

Uretse ibi abanyamakuru bari babonye umwanya wo kumubaza ku buzima bwe bwite.

Aya makuru yo kurushinga no kubyara yongeye kuyahamya aho yavuze ko muri iyi minsi yari yarafashe umwanya akiyemeza kwiyiriza ubusa akiyegereza Imana, ndetse ashimangira ko mu byifuzo yari afite icyo kitari kirimo. Semuhungu yavuze ko ubu buhanuzi yabuherewe muri Servers of Almighty God aho asanzwe asengera abuhabwa na Pastor Brown Mugisha.

Ati “Yampanuriye ngo nzashaka umugore ndusha imyaka itanu, kandi ngo nzakora ubukwe vuba aha. Ndetse tuzibaruka. Ni amasengesho twakoraga buri wa gatatu w’icyumweru, yamaze icyumweru n’igice. Hari n’andi tugiye kwinjiramo ariko yo ntabwo nzayajyamo kuko nzaba ndi mu kazi.”

Semuhungu avuga uyu muvugabutumwa asanzwe amukurikirana akamusura mu rugo, kugira ngo arebe uko yitwara n’uko akomeje kugenda yiyegereza Imana umunsi ku wundi n’uko yera imbuto.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Semuhungu mu kiganiro yagiranye na Keza Sunshine usanzwe ari umukobwa w’umuhanzikazi Sunny, cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Vuga Keza, yavuze ko yatangiye kuryamana n’abagabo bagenzi be akiri muto ndetse ko umuntu wa mbere bakundanye w’umugabo ari mu Rwanda, ubu afite umugore n’abana babiri gusa akiryamana n’abandi bagabo bagenzi be.

Icyo gihe yavugaga ko muri iyi si y’iterambere ateganya gushaka umuntu uzamutwitira bimwe bakunze mu Cyongereza ‘Surrogacy’.

Muri Kamena 2017 ni bwo Eric Semuhungu yapfushije umugabo yari afite w’Umunyamerika, wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave.

Previous Post

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Congo bazahurira muri White House gusinya amasezerano y’amahoro

Next Post

Perezida Donald Trump wigeze gutebya avuga ko ashaka kuba Papa yashyize hanze ifoto yambaye nkawe

Next Post
Perezida Donald Trump wigeze gutebya avuga ko ashaka kuba Papa yashyize hanze ifoto yambaye nkawe

Perezida Donald Trump wigeze gutebya avuga ko ashaka kuba Papa yashyize hanze ifoto yambaye nkawe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved