• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwandair yasubitse ingendo zerekeza muri Qatar na Dubai

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 24, 2025
in Amakuru
0
Rwandair yasubitse ingendo zerekeza muri Qatar na Dubai
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yasubitse ingendo ziva n’izijya i Doha muri Qatar zari ziteganyijwe ku wa 23 na 24 Kamena 2025, bitewe n’uko icyo gihugu cyafunze ikirere cyacyo.

Mu itangazo Rwandair yashyize hanze kuri uyu wa 23 Kamena 2025, yatangaje ko yanahagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya i Dubai, “Bitewe n’uko ibintu bikomeje kumera n’umutekano w’abakiliya n’abakozi bacu.”

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Yakomeje iti “Tuzatanga andi makuru niharamuka habaye impinduka k’uko ibintu byifashe. Abagenzi bagizweho ingaruka, bashobora guhinduza amatike yabo bagafata indi tariki.”

Rwandair isubitse ingendo zerekeza muri Qatar, mu gihe na sosiyete y’indege yo muri icyo gihugu ya Qatar Airways yatangaje ko yasubitse ingendo zayo zose kugeza icyo gihugu cyongeye gufungura ikirere.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

Previous Post

Kirehe: Umusaza w’imyaka 65 arashinjwa gusambanya ihene ku manywa y’ihangu

Next Post

RDF yamaganye itangazo ryayitiriwe “rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame”

Next Post
RDF yamaganye itangazo ryayitiriwe “rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame”

RDF yamaganye itangazo ryayitiriwe "rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame"

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved