• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Umusore waruvuye iwabo bagurishije ikibanza yasanzwe mu muhanda yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 7, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Umusore waruvuye iwabo bagurishije ikibanza yasanzwe mu muhanda yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Gatsibo wari wavuye iwabo bamaze kugurisha isambu, yasanzwe ku muhanda wo mu Karere ka Rwamagana yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abantu batari bamenyekana bamutwaye amafaranga.

Iyicwa ry’uyu musore ryamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Bamwe mu baturage bari bamubonye ku manywa, bavuze ko uyu musore yari yagiye mu Karere ka Rwamagana kureba mwene wabo. Ahageze ngo yatangiye gusengerera abantu batandukanye, baza kumenya ko yavuye iwabo bagurishije isambu bagabana amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya Mukantambara Brigitte, yabwiye bagenzi bacu bo kuri IGIHE ko iperereza ryahise ritangire ngo hamenyekanye icyishe uyu musore.

Yagize ati “Twabimenye saa Kumi z’ijoro baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu mu muhanda wapfuye, bamusanze ku muhanda munini wa kaburimbo. Twahageze n’inzego z’umutekano duhita dutangira gukurikirana kugira ngo turebe icyamwishe niba yishwe n’abantu cyangwa niba ari ikindi kintu cyamwishe ntabwo turabimenya.’’

Gitifu Mukantambara yavuze ko uyu musore yari yaje muri uyu murenge aturutse mu Karere ka Gatsibo nyuma y’aho iwabo bagurishije isambu bakagabana amafaranga, bigakekwa ko yishwe akamburwa ayo mafaranga.

Ati “Ejo yiriwe inaha ari kunywa inzoga ndetse anafite ayo mafaranga niyo makuru twahawe, ubu inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza. Abaturage barasabwa gukaza amarondo no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko uwo iperereza rizagaragaza ko yagize uruhare mu rupfu rwe azabihanirwa kandi bikomeye.’’

Bamwe mu baturage bavuga ko ubwo uyu musore yageraga muri uyu mudugudu bamubonye asangira inzoga n’umuvandimwe we yari yaje kureba, bakaba bongeye kumubona mu gitondo yapfuye.

Previous Post

Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

Next Post

Official, Bali United Recruit Milos Krkotic, Ex-Montenegro National Team Players

Next Post

Official, Bali United Recruit Milos Krkotic, Ex-Montenegro National Team Players

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved