• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Umusore wakoraga akazi ko gususurutsa abantu mu kabari (DJ) yasanzwe mu nzu yapfuye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 30, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Umusore wakoraga akazi ko gususurutsa abantu mu kabari (DJ) yasanzwe mu nzu yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbo, akagari ka Bujyujyu, umudugudu wa Gatare, haravugwa urupfu rw’umugabo wakoraga mu kabari azwi nk’ucuranga (DJ), wasanzwe yapfiriye mu nzu ye.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko nyakwigendera yakomokaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba yari yaraje i Muyumbo gushakisha ubuzima aho yakoraga nk’umucuranzi asusurutsa abantu mu kabari.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umurambo we wabonywe na mugenzi we basanzwe bakorana, ubwo yari aje kumureba ngo bajyane ku kazi. Uwo mugenzi we yavuze ko yahamagaye nyakwigendera inshuro nyinshi ntiyitabe, aza gufungura inzu akoresheje urufunguzo yari afite  asanga yapfuye.

Yagize ati: “Nari ngiye kumubwira ngo tujye ku kazi, ndamuhamagara yanga kwitaba. Nari mfite urufunguzo ndafungura, ndinjira nsanga yagagaye.”

Uwo nyakwigendera yakoreraga muri kabari nawe yagarutse ku rupfu rwe, avuga ko ku mugoroba wabanje yari yamujyanye kumugurira inzoga i Kabuga, akeka ko byashoboraga kuba ari uburyo bwo kumusezera.

Yagize ati: “Umuntu witabye Imana hari ubwo akora ikintu gitunguranye utabizi. Yarambwiye ngo tugende kunywa icupa, tugezeyo aratubwira ngo fagitire ni iye, arishyura. Twibwiraga ko ari imikino, tutazi ko ari nk’aho asdusezeye. Uwo munsi twiriwe tuganira neza, biza kurangira ejo tubona yapfuye.”

Amakuru y’akazi ke avuga ko nyakwigendera yari akunzwe n’abaturage kubera imico ye myiza no kuba yari umucuranzi ukunzwe mu kabari yakoragamo. Yitabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko.

Nubwo itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’inzego z’ubuyobozi ngo zisobanure iby’uru rupfu, ntibyashobotse. Gusa hari abaturanyi bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abantu bari basangiranye nijoro, bakaba bavuga ko bamushyiriye supa guru, bikekwa ko byaba ari byo byamuhitanye.

Previous Post

Kinyinya: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma

Next Post

RDC: Umusirikarekazi wari mu mazi abira kubera kwifotoza ari gusomana yambaye impuzankano za gisirikare yakatiwe

Next Post
RDC: Umusirikare yasabiwe gufungwa imyaka 10 azira gusomana yambaye impuzankano za gisirikare

RDC: Umusirikarekazi wari mu mazi abira kubera kwifotoza ari gusomana yambaye impuzankano za gisirikare yakatiwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved