• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 1, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ikibazo cy’abakobwa n’abadamu bishora mu buraya kimaze kubaremerera,  bitewe n’uko ngo akazi kabuze mu rubyiruko ndetse n’abagore bamwe bakifuza kubona imibereho babinyujije mu busambanyi.

Umwe mu basore wo muri ako gace yagize ati:

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

“Indaya ziratuzengereje. Abasore ntitukibasha kwizigamira amafaranga kuko amafaranga menshi tuyamarira mu buraya. noneho ibiciro babikubise hasi cyane, hari abakora uburaya ku mafaranga 500 cyangwa 1,000 Frw. Noneho n’udukingirizo twarabuze, Abakora uburaya barimo kwiyongera, bigatuma n’abasore benshi babyishoramo bitewe n’uko babona bihendutse.”

Akomeza avuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini mu gace, kandi gituma urubyiruko rutabona uburyo bwo kwiteza imbere.

Naho Bamwe mu bagore bo muri ako kagace bavuga ko nabo bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo urugomo bakorerwa n’abagabo banywa inzoga.

Umwe muri bo yagize ati:

“Ejobundi umwe yaje yasinze anyangiriza ibirahure  Namujyanye ku kagali  ariko bukeye nsanga yarekuwe. Abasinzi bahano bafite urugomo, iyo ureze ntibihabwa agaciro.”

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi kugira ngo asobanure ingamba ziri gufatwa kuri iki kibazo, atubwira ko ari mu rugendo kandi atashobora kugira icyo atangaza ako kanya. Itangazamakuru ryakomeje kumuhamagara nyuma ntibyadukunda kumubona ku murongo wa telefoni.

Naramuka atanze ibisobanuro, tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira.

Abaturage basaba ko hakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya uburaya mu rubyiruko no gufasha abakora uburaya kubona uburyo bwo kwiteza imbere, harimo kubashakira imishinga ibateza imbere cyangwa amahugurwa yabafasha kubona akazi kabateza imbere.

Bifuza kandi ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gukumira urugomo rukorerwa mu tubari n’ahandi, ndetse no kongera udukingirizo no kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Previous Post

Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru

Next Post

Mexique: Abantu 23 barimo n’abana bahitanywe n’iturika ry’umuriro w’amashanyarazi

Next Post
Mexique: Abantu 23 barimo n’abana bahitanywe n’iturika ry’umuriro w’amashanyarazi

Mexique: Abantu 23 barimo n’abana bahitanywe n’iturika ry’umuriro w’amashanyarazi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved