• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri barindaga aharangurizwa inzoga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 31, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri barindaga aharangurizwa inzoga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana zatangiye iperereza ku bantu batari bamenyekana bishe abazamu babiri ndetse bakaniba amafaranga n’amakaziye 350 ku bacuruzi babiri.

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Aba bajura bateye ahantu habiri baranguza ibyo kunywa, umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse banasiga bishe abazamu babiri baharindaga barimo umusaza w’imyaka 72 n’undi mugabo w’imyaka 42.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yahamije ko ububiko bw’inzoga bwibwe ari bubiri buturanye ndetse ko n’abazamu babiri baburindaga bishwe.

Ati “Twabimenye mugitondo ahagana Saa Kumi n’Ebyiri ko abazamu babiri barara kuri Depot y’inzoga babishe, twahageze rero koko dusanga abo bagabo babiri bombi babishe. Umwe afite igikomere ku mutwe, ku gutwi no mu musaya, bigaragara ko hari ikintu bamukubise, undi nta gikomere afite.’’

Gitifu Muhamya yavuze ko imirambo bayijyanye ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kuyishyingura. Uyu muyobozi yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga ku muntu wese babona aho batuye kandi bakabona batamusobanukiwe neza.

Yavuze ko kandi bagiye gukaza amarondo kugira ngo bakumire ibyaha nk’ibi byicirwamo abantu, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko ubu bujura koko bwabaye ndetse inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo abakoze ubwo bwicanyi bamenyekane kandi babiryozwe.

Ati “Mugitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga twahawe amakuru ko hari abantu babiri bishwe, Polisi yagiyeyo isanga koko abo bantu bishwe hanabaye n’ubujura. RIB yahageze itangira iperereza andi makuru aramenyekana nyuma y’iperereza.’’

Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze ababo, kuri ubu inzego z’umutekano zikaba ziri ahabereye ubu bwicanyi ari na ko hari gukorwa iperereza.

Previous Post

RURA yafatiye ibihano MTN kubera serivisi mbi

Next Post

Uganda: Umugabo afunzwe azira kwigira umuganga akabaga abantu batatu bose bapfa

Next Post
Uganda: Umugabo afunzwe azira kwigira umuganga akabaga abantu batatu bose bapfa

Uganda: Umugabo afunzwe azira kwigira umuganga akabaga abantu batatu bose bapfa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved