• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Yagiye gucukura amabuye y’agaciro apfirayo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 18, 2026
in Amakuru
0
Rutsiro: Yagiye gucukura amabuye y’agaciro apfirayo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore witwa Ntawigenera, wari ufite imyaka 27 y’amavuko, yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Ntonde, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, nyuma yo kugwirwa n’igitaka mu mwobo yacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi mpanuka yabereye mu isambu ya Mukabera Claudine, bivugwa ko yari imaze igihe ivugwamo ko irimo amabuye y’agaciro, bituma hari abantu bajya bayigabiza bacukura rwihishwa, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Umwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko batamenye igihe nyacyo Ntawigenera yinjiye muri uwo mwobo. Ati:
“Ntituzi niba yinjiye nijoro cyangwa mu gitondo cya kare. Amakuru yamenyekanye ahagana saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, ubwo umuturage wahanyuraga yahabonaga ibimenyetso bidasanzwe by’uko hacukuwe, ahita abimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.”

Yakomeje avuga ko nyir’isambu, abaturage n’ubuyobozi bahise bahagera, batangira gucukura kugira ngo barebe niba hari umuntu wari wahagwiriye, basangamo Ntawigenera yamaze kubura umwuka.
Ati:
“Yari yacukuye yinjira imbere nko muri metero eshatu, ahantu yinjiriye hararidutse harafungana, bituma atabasha kubona umwuka cyangwa uwamutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruhagera rugasanga Ntawigenera yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’igitaka.

Yagize ati:
“Turongera kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa byo kwigabiza imirima y’abandi bagacukuramo amabuye mu buryo butemewe. Uretse kuba ari ukurenga ku mategeko no kuvogera umutungo w’abandi, ni n’ibikorwa biteza impanuka zikomeye zitwara ubuzima.”

Yakomeje avuga ko muri uyu Murenge hasanzwe hari kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo hakazakazwa ingamba zo gukumira burundu ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.

Umurambo wa Ntawigenera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma rya muganga, mbere y’uko uteganyirizwa gushyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026.

Previous Post

Abasirikare 100 b’u Rwanda bageze muri Jamaica – Amafoto

Next Post

Nyuma y’uko M23 ivuye muri Uvila abarwanyi ba Wazalendo bigabije ingo z’abaturage barazisahura

Next Post
Nyuma y’uko M23 ivuye muri Uvila abarwanyi ba Wazalendo bigabije ingo z’abaturage barazisahura

Nyuma y'uko M23 ivuye muri Uvila abarwanyi ba Wazalendo bigabije ingo z'abaturage barazisahura

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved