• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Urubyiruko iyo rumaze gusinda inzoga yitwa udufeza rutangira gukorera abakobwa n’abagore amabi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 14, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Urubyiruko iyo rumaze gusinda inzoga yitwa udufeza rutangira gukorera abakobwa n’abagore amabi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urubyiruko rwiganjemo insore sore zizwi ku kazina k’abatetabikwiye  rutuyemu kagali ka  nyagahunika mu murenge wa kigeyo mu karere ka Rutsiro bivugwa ko iyo bamaze guhanga inzoga bita udufeza batangira urugomo rwo gukubita abagore n’abakobwa bagashaka kubasambanya kugahato

Bamwe mu bakobwa baraye bakubiswe nyuma yuko banze gusambana naba bahungu baragira bati:twagiye inyagihunika sakenda nigice tugeze munzira dutwaza abahungu imitwaro bari bafite tugeze mwisoko bakora akazi kabo gasanzwe hanyuma dutashye batangira kudukubita baduhora ko twanze kurarana nabo kandi nawe ufite ubwenge ntago wararana na mushiki wawe cg musaza we”.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Undi ati: aho bahereye badukubita batubwiragako bagiye gufata uwo musaza wacu ngo turarane kungufu nawe arabyanga baherako badukubita.

Und ati:twazamutse tugeze aho isoko ritangiriye twumva hari umugabo urimo wahereye kare avuga ngo babiri barafata amaguru undi aze akore ibye ngo badufate kungufu tugeze mumuhanda baradukubita ngo twanze kuryamana nabo twabonye inkoni zitwishe twirukira mu cyayi  baradushaka badukuramo baradukubita umugabo warurimo niwe wavugaga ngo ndyamane nawe ndabyanga ndamubwira ngo aho kugirango ndyamane nawe nkubita unyice.

Umwe muri basaza baba bakobwa bakubiswe yagize ati: twari tugiye gutaha numva abo baasore baravuze ngo bano twabaguriye ubufeza reka turyamane nabo ndavuga nti turaryamana na bashiki bacu kuberiki turasigana hashize umwanya numva batangiye gukubita bano bakobwa babakubiswe nange nitambitse barakubita.

Kujyeza ubu bamwe mubakoze uru rugomo hafashwe umwe gusa abandi barihisha gusa bari guahakishwa.

Bamwe mubaturage bagasaba ko bashakishwa bakaryozwa urugomo bakoreye aba bakobwa dore ko atari nubwambere babikoze.

Umuturage ati: ni abagabo bafiteho abagore bakora urugomo iyo bamaze gusinda batangira buriwese bakaza bagakubita yaba umugore yaba umukobwa ntibarobanura babahige bababone twagira amahoro aruko bajyanwe ahantu bakazavayo bashyize ubwenge kugihe.

Abaturage bavugako hagira igikorwa kugirango izi nsoresore zirimo nabagabo bubatse basigajwe inyuma namateka bahagarika uru rugomo cyane cayane ko batizwa umurindi nubusinzi.

Umuturageati : urugomo ruba inaha nukuvuga ngo iyo umuturage yaguhohoteye uri mubasigajwe inyuma namateka akuraza kunkeke mugitondo wajya kumurega ugasanga yagiye yahunze hashira ukwezi akagaruka byaribagiranye  ubundi akaza avuga ngo ko nagukubise byantwaye iki ahubwo ubutaha ntago uzankira.

Undi ati:”iyo bagiyekunywa umusururu barahinduka uko wari umuzi siko umubona ariko yaba ntawo yanyweye ukabona nimuzima”.

Unuyobozi wumudugudu wa nyarusuku aho ibi byabereye  hakizimana joel nawe yemeza ko hari abasore bigize ibihazi bahohotera abaturage ndetse bakanapakurura imodoka zirimo kujyenda muri kaburimbo nubwo ngo hakozwe ibishoboka byose ngo iyi ngeso icike bikaba byaranze

Yagize ati: bisanzwe bihari bakubita abantu babaziza ubusa bapakurura imodoka bafata abantu kungufu ibyo bintu ntago byari byacika.

Umuyobozi wumurenge wa kigeyo Mudahemuka Christophe avuga ko uru rugomo rwaba basigajwe inyuma namateka rutari ruherutse muri aka gace gusa ngo niba barwubuye ngo baraza kubikurikirana ndetse ngo naba bakoze ibi bikorwa byo guhohotera no gukubita abana ba bakobwa barakurikiranwa ndetse nababigislzemo uruhare babiryozwe

Yagize ati : nziko rwari rwaracitse gusa bari bafite bafite urugomo rwo kugenda burira amamodoka bayapakurura hari hashize nkimyaka 2 uko byagenda kose ntago bafute uburenganzira bwo gukubita cg gufata kungufu ntago aribyo kwihanganirwa  dusanze aribyo ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

Nikenshi usanga urubyiruko rwabasigajwe inyuma namateka rutitabira amashuri ndetse nibindi bikorwa bya leta arinabyo bituma bishora mungeso mbi zurugomo ndetse nayo bakoreye bakayashora mubiyobyabwenge kumpamvu zuko nta kandi kazi baba bahugiyeho.

Previous Post

Kigali: Polisi yafashe Fuso yari itwaye inka 13 zidafite ibyangombwa bahuhishijemo umushoferi basanga icupa yarihamije

Next Post

Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n’umuturanyi we

Next Post
Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n’umuturanyi we

Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n'umuturanyi we

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved