Mu Murenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro, Umugore w’imyaka 26 yapfuye akubiswe n’inkuba ubwo yari ari mu rugo wenyine mu gihe umugabo we yari yagiye kwivuza.
Ibi byago byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kandahura, Akagari ka Kongo Nile.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, wavuze ko nyakwigendera yapfuye ubwo umugabo we yari atarataha.
Yagize ati: “Birababaje cyane, kuko umugabo yari yagiye kwivuza, agarutse asanga umugore we yapfuye. Uwo mubyeyi yasize abana babiri.”
Mu gihe abo mu rugo bari bagishenguwe n’uru rupfu, umwana w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mataba na we yakubiswe n’inkuba, ariko ku bw’amahirwe ararokoka.
Uwo mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kongo Nile nyuma yo kugwa igihumure. Nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze, yaje kugarura ubuzima, kandi biteganyijwe ko azasezererwa kuri uyu wa Gatanu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihango bwasabye abaturage gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi ivanze n’inkuba, dore ko Akarere ka Rutsiro gikunze kugaragaramo impanuka ziturutse ku nkuba.




