• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri gushakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 6, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwarimu w’imyaka 36 usanzwe yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana. Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 05 Gicurasi 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu mwana ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo yabwiye ababyeyi be ko yasambanyijwe n’uyu mwarimu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.

Ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.”

Birakekwa kandi ko uyu mwarimu haba hari n’abandi bana b’abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishagaho, akaba ari amakuru inzego zivuga ko zigikurikirana.

Umuryango w’umwana wasambanyijwe amakuru IGIHE yamenye ni uko watanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Gicurasi.

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Previous Post

Urukiko rwasabye Turahirwa Moses kwisobanura kubyo aregwa asuka amarira avuga ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Next Post

Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo uwari Meya wa Nyanza ukurikiranyweho ubushoreke no guta urugo

Next Post
Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo uwari Meya wa Nyanza ukurikiranyweho ubushoreke no guta urugo

Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo uwari Meya wa Nyanza ukurikiranyweho ubushoreke no guta urugo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved