• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Imbwa z’inyagasozi zigeze habi abaturage

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 5, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Imbwa z’inyagasozi zigeze habi abaturage
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage bo mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Igihugu ya Gishwati–Mukura mu Karere ka Rutsiro baravuga ko bari mu gihirahiro kubera ubwiyongere bw’imbwa z’inzererezi zikomeje kubangiriza amatungo, gutera urwoba ndetse no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu baturage bemeza ko izi mbwa zigenda zica amatungo atandukanye, kandi ko igihe cyose zaba zibuze ibyo zirya zishobora no kugirira abantu nabi. Hari n’abakomeje kugira impungenge ko zimwe muri zo zishobora kuba zifitw ibisazi by’imbwa (rage), bityo zigahinduka icyorezo gishobora guhungabanya umutekano rusange.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Mukandoli Beatha, utuye mu Murenge wa Ruhango, avuga ko mu minsi ishize yatakaje ihene ebyiri bitewe n’imbwa z’inzererezi.

Ati:“Twamenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko kugeza ubu nta gisubizo kirambye kiraboneka. Dufite ubwoba kuko hari n’igihe izi mbwa zinjira muri Pariki zigahungabanya inyamaswa zaho,”

Habarurema Jean Claude, na we wo muri Ruhango, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kigaragara mu mirenge inyuranye kandi zagizw ingaruka kubana.

Yasobanuye ati:“Hashize imyaka micye umwana w’imyaka 5 wari utuye mu kagari kacu yarumwe n’imbwa z’inzererezi. Ubu abana batinya kujya ku ishuri mu gitondo, naho abantu bakuru bagatinya gusohoka nijoro. Ku manywa zo zinjira muri Pariki,”

Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati–Mukura bwemeza ko imbwa z’inzererezi ziri mu byahungabanyije ubusugire bw’iri shyamba ririmo urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi wa Pariki, Anaclet Budahera, avuga ko hari abafite imbwa bazireka zigacika zikajya kwibasira Pariki:

Yagize ati:“Izi mbwa zituruka mu baturage ziza gushaka ibyo zirya muri Pariki, zikibasira cyane udukoko n’inyamaswa ntoya. Ibi bihungabanya imbaraga dushyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite imbwa basabwa kuzirindira mu ngo, kuzigaburira no kuziha inkingo,”

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Ubukungu, yemeza ko iki kibazo cyashyizwe mu byihutirwa, kandi ko inzego zinyuranye zatangiye ubufatanye mu kugishakira umuti.

Yagize ati: “Turi gukorana n’inzego z’umutekano n’abashinzwe ubuzima bw’amatungo kugira ngo hashakwe uburyo bwo gufata izi mbwa z’inzererezi, ndetse aho bibaye ngombwa zicwe. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku mbwa zizerera,”

Uwizeyimana akomeza asaba aborora imbwa kuzitaho nk’uko amategeko abiteganya:

Yongeyeho ati:“Imbwa zitagifite abazitaho zibera ikibazo abaturage ndetse n’ibidukikije. Umuturage ufite imbwa agomba kuyifata nk’inshingano: kuyirindira mu rugo, kuyigaburira no kuyikingiza,”

Nubwo hari ibikorwa byatangiye, abaturage basaba ko hashyirwaho ingamba zigiye ku rwego rw’igihugu zirimo:

gufata imbwa zose z’inzererezi

Kuzirimbura mu gihe zigaragaza ibyago ku buzima rusange

Gukangurira aborora imbwa kuzibungabunga no kuzifata neza

Abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’ubw’Igihugu bwa Pariki ya Gishwati–Mukura bose bahuriza kuri kimwe: imbwa z’inzererezi ziri guteza umutekano muke ku baturage no ku rusobe rw’ibinyabuzima, bityo hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Previous Post

Hatangajwe igihe n’ahantu igikomangomakazi cy’umwami wayoboye u Rwanda kizashyingurirwa

Next Post

Umwe mu banyamakuru bakomeye bo kuri RBA yasezeye

Next Post
Umwe mu banyamakuru bakomeye bo kuri RBA yasezeye

Umwe mu banyamakuru bakomeye bo kuri RBA yasezeye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved