• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Abaturage bashegeshwe n’icyorezo cyadutse kiri gutuma bamwe batava mu buriri

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 8, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Abaturage bashegeshwe n’icyorezo cyadutse kiri gutuma bamwe batava mu buriri
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baravuga ko bakomeje gushegeshwe n’indwara imeze nk’icyorezo imaze iminsi ibibasira, ndetse bakaba batewe impungenge zuko bamwe batabona serivisi z’ubuvuzi kuri Mituweli ku Kigo gito cy’Ubuzima cya Bunyoni kibegereye (poste de sante)

Abatuye muri aka gace bavuga ko iyi ndwara yihinduranya vuba kandi ikwirakwira byihuse mu miryango. Bavuga ko iyo yageze mu rugo rumwe, abarugize hafi bose bahita bayirwara.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Nyirabusiha Venantie, umwe mu baturage, ati: “Iki kirwara cyankubise hasi n’abuzukuru banjye, twese kiratuzambije kandi sinjye njyenyine; ni aka gasozi kose. Urebye cyahereye aha kirazamuka cyurira uyu musozi.”

Sibonteze Albert na we yemeza ko ikibazo cyageze mu ngo hafi ya zose ati: “Mu rugo rwacu twese twanduye, n’abaturanyi ni uko. N’iyo umuntu aryamye arwaye, uwo baryamanye na we bukeye aba ayanduye.”

Aba baturage bavuga ko ikibaremereye nabi kurushaho ari uko Poste de Santé ya Bunyoni itabakira nk’abanyamuryango ba Mituweli, bityo abarwayi badafite ubushobozi bakabura ubuvuzi bwihuse.

Venantie akomeza agira ati: “Turi abatishoboye. Ubundi twafashwa nk’uko abandi barimo kwitabwaho mu tundi duce. Kuri Kivumu ho baradukorera kuri Mituweli, ariko urugendo ruraduhenda iyo Nagiyeyo ngerayo bwije.”

Ayingeneye Dancille na we avuga ko kutagira ubushobozi bw’amafaranga ari imbogamizi ikomeye: “Nabuze imiti, ni yo mpamvu niryamiye mu rugo. Nta bushobozi mfite bwo kwishyura byose. Turasaba ko badufasha bakadutangira imiti tugakira.”

Ku ruhande rwa Poste de Santé ya Bunyoni, Ngabo Pie Denys uhakora asobanura ko kutakira Mituweli biterwa n’uko batarahabwa uburenganzira bwo kuyikoresha yagize ati: “Kubishyuza 100% si uko tubishaka. Ni uko tutarabona uburenganzira bwa Mituweli. Natwe bitudindiza mu mikorere. Twifuza ko ibyangombwa bitangwa na RDB byajya byihutishwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwo ntibwatanze ibisobanuro birambuye kuri ubwo burwayi, ariko mu butumwa bugufi bwoherejwe ku munyamakuru, Umuyobozi Wungirije w’Akarere, Umuganwa Marie Chantal, yemeza ko nta muturage ukwiye gusigara ativuza kubera ubukene, kandi ko ufite ikibazo cy’ubushobozi yagerwaho agafashwa. Yongeraho ko Poste de Santé ya Bunyoni iri mu rugendo rwo kurangiza ibisabwa na RSSB kugira ngo itangire kwakira abafite Mituweli.

 

ISOKO:RADIOTV10

Previous Post

Bamwe mu bari baburiye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yari yaguye mu kiyaga cya Tanganyika babonetse

Next Post

Musanze: Bane batawe muri yombi bazira gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Next Post
Musanze: Bane batawe muri yombi bazira gucuruza  inzoga zitujuje ubuziranenge

Musanze: Bane batawe muri yombi bazira gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved