• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Abana babiri bari bagiye guca amapera ku kirwa barohamye mu Kivu umwe ahita ahita yitaba Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 22, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Abana babiri bari bagiye guca amapera ku kirwa barohamye mu Kivu umwe ahita ahita yitaba Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abana babiri barimo uw’imyaka 12 n’uwa 11 bo mu Karere ka Rutsiro, barohamye mu Kiyaga cya Kivu, ubwo bari mu bwato, umwe ahita apfa, mu gihe undi yarohowe akiri muzima.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyanyana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru avuga ko aba bana ubwato babufashe babusanze ku nkombe z’ikiyaga, bakabujyamo bagiye gusarura amapera ku kirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamije aya makuru, avuga ko aba bana barohamye umwe agapfa undi agatabarwa.

Ati “Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z’Ikiyaga bararohama Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n’abantu bari mu bwato bigenderaga.”

Gitifu Bisengimana yibukije abaturage ko amazi y’ikiyaga adakinishwa bakumva ko kuyajyamo bisaba kwikwiza ukambara imyambaro yabugenewe, kuko kujyamo utabyujuje uba wishyiriye urupfu.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwibutsa abana babo ko ikiyaga atari icyo kwisukirwa, kuko nta muntu ukimenyera dore ko niyo uzi koga ki kwica.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukirimo gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi.

Muri uyu Murenge wa Musasa, Uwimbabazi Sandrine w’imyaka 16 yaherukaga kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku itariki 26 Mata 2025.

Previous Post

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports

Next Post

Nyabihu: Mu rugo rw’uwiyita umunyamasengesho hapfiriye umubyeyi warutwite inda y’amezi 9

Next Post
Nyabihu: Mu rugo rw’uwiyita umunyamasengesho hapfiriye umubyeyi warutwite inda y’amezi 9

Nyabihu: Mu rugo rw'uwiyita umunyamasengesho hapfiriye umubyeyi warutwite inda y'amezi 9

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved