• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO batawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 3, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO batawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abakozi 3 ba SACCO Indashyikirwa za Murunda, barimo n’umucungamutungo wayo.

Uretse umucungamutungo wayo Barera Remy, hari n’ushinzwe inguzanyo Uwamahoro Béatrice n’umubitsi Iradukunda Daphrose, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abanyamuryango agera kuri miliyoni 10.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Umukozi w’iyo SACCO watanze aya makuru, yavuze ko ifatwa ryabo ryabanjirijwe n’igenzura rya BNR, ubwo yabagenzuraga ibatunguye ibasanze ku kazi nimugoroba bakabona RIB ije kubatwara.

Ati: “Mu ma saa tanu turi ku kazi twabonye imodoka ya BNR iza, abakozi bayo barinjira batangira igenzura ryagejeje mu ma saha y’umugoroba, tubona RIB iraje itwara bariya 3, nta kindi twamenye nk’abakozi, twe akazi kacu karakomeje nta kibazo, ubwo tuzamenya icyo bazira.’’

Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, avuga ko yumvise ko hari abakozi ba SACCO yabo bafashwe, nta kindi baramenya.

Ati: “Mu nama y’inteko rusange iheruka ntacyo kunyereza umutungo cyari cyavuzwe, bishoboke ko bigaragaye muri iyi minsi, nta kindi turamenya, gusa twumvaga amakuru ko yaba ivugwamo imikorere idasobanutse ariko twari tutaramenya iyo ari yo. Tuzabihabwa n’iperereza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative yahamije aya makuru, avuga ko umucungamutungo,ushinzwe inguzanyo n’umubitsi w’iyi SACCO batawe muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Ati: “Bafashwe nyuma y’igenzura rya BNR, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 10, bakekwa ko bagiye bakura ku makonti y’abanyamuryango bakayatwara. Batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza andi makuru tuzayamenya abarikoze nibatubwira icyo ryagezeho.’’

Yasabye abanyamuryango b’ibigo by’imari kujya bakurikiranira hafi imicungire y’umutungo wabo, bakanakurikirana ko hari ibikorerwa ku makonti yabo, byaba ari ibyo bashidikanyaho bakabisabira ibisobanuro ababishinzwe, batanyurwa bagatanga amakuru bigakurikiranwa hakiri kare.

Ati: “Turahumuriza abanyamuryango b’iyi SACCO tubabwira ko umutungo wabo tuwubereye maso, ari nayo mpamvu n’abo bafashwe kugira ngo ibyo bakekwaho mu micungire y’umutungo w’abanyamuryango bikurikiranwe neza.

Previous Post

Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura waruzwi nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana

Next Post

Rutsiro: Abagabo babiri barakekwaho kwica mugenzi wabo basangiraga inzoga

Next Post
Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita apfa

Rutsiro: Abagabo babiri barakekwaho kwica mugenzi wabo basangiraga inzoga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved