Imirwano ikomeye yongeye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu gace ka Kinyankuku, muri Gurupoma ya Bukombo mu Teritwari ya Rutshuru, aho abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa CMC-FDP bahanganye n’ingabo za AFC/M23.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye kare mu gitondo nyuma y’igikorwa cya gisirikare bivugwa ko cyagabwe na CMC ku barwanyi ba AFC/M23 bari mu bikorwa by’irondo.
Nyuma y’icyo gitero, impande zombi zahise zinjira mu mirwano yakoreshejwemo intwaro zoroheje n’iziremereye, amasasu akumvikana mu bice bitandukanye by’inkengero za Kinyankuku.
Nubwo aho imirwano yabereye hadatuwe cyane, abaturage bo mu midugudu iyikikije bavuga ko bagize ubwoba bwinshi, bamwe bagahitamo guhunga berekeza mu bice bisa nk’aho bitekanye kurushaho.
Umuturage umwe utuye hafi aho, utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati:
“Imirwano yatangiye kare cyane mu gitondo. Amasasu yumvikanye igihe kirekire. Abaturage benshi bahise bahunga, nubwo aho barwanira ubwaho hadatuwe.”
Amakuru yo muri ako gace agaragaza ko centre ya Kinyankuku ikomeje kugenzurwa na AFC/M23 kuva mu mirwano iheruka, mu gihe mu nkengero zaho hakigaragara imitwe y’abarwanyi ba Wazalendo barimo aba CMC-FDP.
Ibi bituma ako gace kaguma mu murongo w’imbere w’imirwano, kakaba kamaze igihe kihariye mu bice bikunze kuberamo ibikorwa bya gisirikare.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi mike humvikanye ituze ry’agateganyo muri Bukombo, ibintu byari byatanze icyizere ko umutekano ushobora kuba ugiye kugaruka. Gusa, kongera kumvikana kw’amasasu byerekanye ko umwuka mubi w’umutekano ugihari.
Mu minsi ishize, ibice bitandukanye bya Rutshuru byagiye byumvikanamo imirwano yahuje AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, by’umwihariko CMC-FDP. Aho imirwano yakunze kumvikana harimo nko muri Kyahemba, Karambi, Bumbasha, Masha n’ahandi hagereranye na Bukombo.
Iyi mirwano ikomeje gushyira igitutu ku baturage, cyane cyane abahinzi n’abacuruzi, batakibasha gukora ibikorwa byabo bisanzwe kubera umutekano muke n’ihunga rikomeje kwiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko uko imirwano igenda yegera ahatuwe cyane, ari ko ingaruka ku buzima bw’abaturage zirushaho kuba nyinshi. Guhunga, kubura ibiribwa, no kubura serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi n’amashuri biri mu bibazo bikomeje kugaragara mu bice byibasirwa n’intambara.
Kugeza ubu, nta mubare w’abaguye cyangwa abakomeretse wari watangazwa ku mugaragaro ku mpande zihanganye, ariko abaturage bavuga ko bakeneye ubutabazi bwihuse n’ingamba zo kubarindira umutekano.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa, andi makuru turayabagezaho uko agenda aboneka.




