• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umuturage yakuye umugano asangano Gerenade

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 4, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umuturage yakuye umugano asangano Gerenade
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari wahawe akazi na Kaberuka Aphrodice w’imyaka 62, ko kurimbura imigano yasanzemo gerenade bikekwa ko yari ihamaze igihe kinini.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukohwa, Akagari ka Kagara Umurenge wa Gihundwe ku wa 3 Kamena 2025.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Saaa tatu za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwahawe amakuru ko hari umuturage ubonye gerenade, na bwo buhita bubimenyesha inzego z’umutekano bujyayo burayitwara.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko iyo gerenade bakeka ko yahasizwe n’ingabo zatsinzwe zahanyuze zihungira mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati “Ni gerenade bigaraga ko ishaje. Turakeka ko yari ihamaze igihe kinini. Turashimira abaturage ko basigaye babona igikoresho giturika bakihutira kuduha amakuru. Nta kibazo duheruka kumva cy’ababikinishije ngo bibe byabatwara ubuzima cyangwa ngo bibakomeretse”.

Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye bene ibyo bikoresho bakirinda kubicokoza.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe cyose abonye igikoresho giturika agomba guhita abimenyesha z’ubuyobozi. Turabashimira ko aho bakibonye bahita babivuga, ubu nta kibazo duheruka kumva cy’ababonye ibyo bikoresho bakabicokoza, ariko ni ngombwa ko dukomeza gutanga ubu butumwa kugira ngo n’abana babwumve”.

Previous Post

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze ikiruhuko kuwa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025

Next Post

Umusore w’imyaka 20 yiyahuriye kwa Makuza

Next Post
Umusore w’imyaka 20 yiyahuriye kwa Makuza

Umusore w'imyaka 20 yiyahuriye kwa Makuza

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved