Mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, Turihokubwayo Naphtar w’imyaka 20 arembeye Bitaro bya Mibilizi nyuma yo gukomereka bikomeye ubwo yageragezaga kuzimya inkongi y’umuriro yafashe inyubako y’ubucuruzi yakoreragamo.
Iyo nyubako, ni iy’uwitwa Bizabarabandi Théoneste, yari ifite imiryango itatu y’ubucuruzi: ibikoresho bya elegitoroniki, ubucuruzi bw’imyenda n’icyumba cy’ubwiza, na farumasi y’imiti y’amatungo. Igice cy’inyuma cyari kirimo amacumbi y’abakodeshaga.
Bivugwa ko inkongi yaturutse mu muryango w’ibikoresho bya elegitoroniki, aho insinga zashaje zateje umuriro. Turihokubwayo yagerageje kurwana n’umuriro, ariko biranga abigenderamo.
Nsabimana Théobald, wari ufitemo farumasi, yagize ati:“Nabonye arwana n’umuriro, twagerageje kumukuramo, ariko yari yahiye cyane. Nanone abacuruzi n’abakodesha bose basigaye nta kintu bafite.”
Bizabarabandi Théoneste yavuze ko yari ayifitiye ubwishingizi ariko kwishyurwa bishobora gutinda, asaba ubuyobozi kubafasha mu buryo bwihuse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Nzayishima Joas, yashimiye Polisi n’abaturage batabaye vuba, asaba abafite inyubako z’ubucuruzi gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge no gushaka ubwishingizi kugira ngo birinde ibyago nk’ibi





