Umukobwa w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho kwiba nyirabuja witwa Ayinkamiye Laurence, w’imyaka 28, akamutwara amafaranga n’imyambaro hanyuma akaburirwa irengero.
Byamenyekanye ko uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Nyange, ariko nyirabuja ngo ntiyigeze amenya iwabo n’imiryango ye.
Ayinkamiye avuga ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu mirimo ye, yasanzemo inzu ikinze kandi nta muntu urimo. Ati:
“Nahamagaye uyu mukobwa ndamubura. Ndakingura nsanga amafaranga 20,000 nari nasize ntayahari, ndetse n’imyambaro irimo amakanzu atatu, amapantalo abiri n’imipira ibiri y’imbeho nabyo byabuze.”
Yahise amenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama bumufasha kumushakisha, bikekwa ko yaba yarahungiye mu Murenge wa Gikundamvura aho yari yaravuze ko avuka.
Abaturanyi b’iwabo bavuga ko uyu mukobwa amaze gukorera mu ngo nyinshi kandi atajya ahatinda, ndetse akenshi ngo yagiye agenda mu buryo butunguranye. Umwe muri bo yagize ati:
“Ibi by’ubujura birashoboka kuko mu ngo nyinshi yakoreyemo yagiye agenda atabwiye ba shebuja, abandi bakaruca bakarumira. Yari yararetse ishuri ababyeyi be bashaka ko asubiramo ariko akabyanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodice, yavuze ko uyu mukobwa yafashwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama. Ati: “Twamusanze iwabo, mbere arabihakana ariko nyuma yemera ko yakoraga muri urwo rugo. Ubu twamushyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa.”
Yasabye abaturage kujya bamenya neza imyirondoro y’abakozi bakoresha mu ngo zabo mbere yo kubaha akazi, kugira ngo birinde ibibazo nk’ibi. Ati:
“Ni ngombwa kumenya aho umukozi avuka, ababyeyi be n’uwamwohereje. Iyo umuntu akoresha utazwi neza, biragora kumushakisha igihe habaye ikibazo.”
Mu Murenge wa Bugarama hakunze kugera abantu baturutse mu bindi bice by’igihugu bashaka imirimo yo mu ngo n’iy’amaboko. Ubuyobozi buvuga ko bamwe muri bo baza bihishe cyangwa bafite amakosa bakoze ahandi, bigatuma haboneka ibibazo by’ubujura, ubuharike ndetse n’abana b’abakobwa batererwa inda zitateganyijwe.
Bwasabye abaturage n’ababyeyi gufatanya mu kurwanya izi ngeso, no gufasha abana b’abakobwa gukomeza amashuri aho gushorwa mu mirimo ibashyira mu kaga.




