Musirikare Obed, wari umukinnyi w’ikipe ya Muganza Training Center ikina mu kiciro cya gatatu mu Rwanda, yatwawe n’amazi y’umugezi wa Rusizi ubwo yageragezaga kuwambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.
Ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo Obed w’imyaka 31, wo mu kagari ka Ryankana, yajyanaga na bagenzi be bo mu ikipe yo mu murenge wa Bugarama. Bagiye gukina n’ikipe yo hakurya muri Congo, ariko kubera ko ibyangombwa bye byari byararengeje igihe, yahisemo kunyura mu mazi mu gihe abandi banyuze ku mupaka.
Mu gihe yageragezaga kwambuka, amazi yaramurenze amurusha imbaraga, ahita amutwara. Nyuma haje kuboneka imyenda n’inkweto bye byari byajugunywe ku musozi, mu gihe umurambo we utaraboneka.
Umwe mu nshuti ze yanditse ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza iruhuko ridashira, agira ati:
“Bari bagiye gukina muri Congo nk’uko basanzwe babikora, ariko we yahisemo kunyura mu mazi abandi bo banyuze ku mupaka. Amazi yamurenze arapfa, kugeza ubu umurambo nturaboneka.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Bwana Daniel Ndamyimana, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kunyura mu mazi cyangwa kujya koga muri uwo mugezi wa Rusizi, kuko uretse kuba ushobora kubatwara, unabamo imvubu zishobora kubateza impanuka.
Ati: “Hari amakipe asanzwe ajya gukina muri Kamanyola. Uwo musore ngo yashatse kunyura mu mazi kuko laisser-passer ye yari yararangiye. Yashyize imyenda n’inkweto ku mutwe ashaka inzira yoroshye yo kunyuramo, ariko amazi amurusha imbaraga, amujugunya inyuma, aramuroha. Kugeza ubu umurambo we nturaboneka.”
Ni inshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku mezi abiri uwo mugezi wa Rusizi utwaye umuntu, kuko aherutse gutwara umwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza wo mu kagari ka Ryankana, ubwo yajyaga kwoga, umurambo we nawo ntuboneka.






