• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 1, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu masaha agana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ni bwo Uzayisenga Béatrice, w’imyaka 64, yavaga mu rugo ajya guhaha ku isoko riri mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Burunga, agiye kugura ibijumba inzu igahita imugwa hejuru

Nk’uko ababonye ibyabaye babivuga, yavuye murugo agiye kugura ibijumba nyuma yo kubigura  atashye yibuka ko ataguze amakara maze ajya kuyagura.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Nyuma yo kuyishyura ategereza ko bamugarurira mugihe agihagaze ategereje inzu iba imwikubise hejuru arakomereka bikomeye

Umwe mu baturage babibonye yagize ati:

“Umukecuru yari aguze amakara, akiyagura bagiye kumugarurira, inzu irasenyuka imugwaho Yagize ibikomere bikomeye, kandi nta mvura cg umuyaga wari uhari. Numva leta ikwiye kudufasha ikareba icyo ikorera ahantu nk’aho kuko bishobora gukomeza guteza ibyago.”

Abaturage bavuga ko nyuma yo kumugwaho, bahise batabara bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gihundwe kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

Basaba ko iyo nzu yaguye isenywa burundu hagakorwa indi nshya itekanye, kuko ngo yari ishaje cyane kandi iri hafi y’ahubakwa umuhanda mushya.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yemeje iby’ayo makuru, avuga ko uwo mukecuru yahise ajyanwa kwa muganga, anemeza ko inzu yamugwiriye yari ishaje cyane.

Yagize ati:

“Inzu yagwiriye Uzayisenga Béatrice yari ishaje, kandi aho iherereye harimo gukorwa umuhanda. Birashoboka ko ibikorwa byo gusiza umuhanda  bawutsindagira byayihungabanyije. Turasaba abaturage kwirinda kwegera ahantu nk’aho kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga. Turateganya no gusaba abandi bacururiza hafi aho muriyo miryango kwimuka.”

Previous Post

Ruhango: Yishwe akubiswe ifuni na bagenzi be basangiraga inzoga bamuziza ibiceri 200

Next Post

Rwamagana: Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko

Next Post
Rwamagana: Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko

Rwamagana: Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved