Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 64 muri ruhurura iri kubakwamo umuhanda.
Nyakwigendera ni Mukankusi Eureliya, wari utuye mu mudugudu wa Rubenga ya 2, Akagari ka Kagara, mu murenge wa Gihundwe. Amakuru avuga ko yaguye muri ruhurura mu masaha ya nijoro, umurambo we ukaboneka mu gitondo cya kare, ahagana saa kumi n’ebyiri.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bamaze igihe kinini bataka ikibazo cy’ibyobo bicukurwa mu muhanda hadashyirwa ibimenyetso bigaragaza ko ari ahantu hateza impanuka, kandi uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi.
Umwe muri bo yagize ati:“Hashize igihe dutanga ibitekerezo ko ibyobo bicukurwa byashyirwaho ibimenyetso, ariko ntibikorwe. Uyu mukecuru ni we uguye muri ruhurura, ariko n’abandi bashobora kuzabigwamo. Twifuza ko bagira icyo bakora mbere y’uko habaho andi makuba.”
Amakuru ava mu baturage yemeza ko bwa nyuma Mukankusi yabonetse ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, ahagana saa cyenda z’amanywa, ndetse yari yagiye gusangira inzoga mu Kagari ka Shagasha.
Kayiranga Théophile, Umuyobozi wungirije w’Umurenge wa Gihundwe ushinzwe imari n’ubutegetsi, akaba anahagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, yemeje iby’uru rupfu.
Yagize ati:“Ni byo, uwo mukecuru witwa Mukankusi Eureliya yasanzwe muri ruhurura ahakorwa umuhanda. Twabimenye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tubwiwe n’abakinnyi b’umupira bari bagiye gukina.”
Yakomeje avuga ko amakuru bahawe n’umuryango wa nyakwigendera agaragaza ko yari azwiho gusinda kenshi agataha bwije, bityo bikekwa ko yaba yaguye muri ruhurura yasinze.
Ati:“Uwo mukecuru yari asanzwe akunda inzoga. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yagiye kunywa mu Kagari ka Shagasha, bikaba bikekwa ko yaguye muri ruhurura ubwo yari atashye nijoro.”
Kayiranga yasabye abaturage kwirinda ubusinzi no gutaha kare, anizeza ko ubuyobozi bugiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo uyu muhanda ukorwe vuba kandi ibyobo bicukuwe bisibwe.
Nyuma y’aho umurambo usanzwe, inzego zirimo RIB, Polisi y’u Rwanda, n’iz’Ibanze zahise zihagera, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.




