• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umugabo yashatse umugore agiye gutera akabariro yumva ntago aryoshye abimukojeje ashaka kwiyahura

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 27, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umukobwa w’imyaka 18 wakoraga akazi ko murugo yasahuye nyirabuja
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2025, mu murenge wa Muganza ho mu Karere ka Rusizi, ubwo umugabo yashakaga umugore mushya  akajya gutera akabariro akumva umugore ataryoshye agahita abimubwira umugore yagerageje  kwiyahura ntibyamuhira.

Amakuru aturuka mu mudugudu wa Nyabishunju avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi mike ashinze urugo, ubwo yagiranaga n’umugabo we impaka zamugejeje ku guhungabana bikomeye.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Izo mpaka zishingiye ku mvugo umugabo yakoresheje amugeranya n’undi mugore wahoze mu buzima bwe, aho uyu mugabo yagiye gutera akabariro akumva uyu mugore ntago aryoshye nkuwo yahoranye agahita abimubwira nuko amwereka n’amafoto y’uwo bahoranye, ibintu byamubereye igikomere gikomeye ku mutima.

Nyuma y’izo mpaka, uyu mugore yahise asohoka mu nzu nijoro, gerageza kwiyambura ubuzima akoresheje igitenge ashaka kwimanika mu giti cya voka.

Gusa, abanyerondo bari mu nshingano zo kurinda umutekano w’aho hantu babimenye kare, batabara mbere y’uko yiyahura

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahageze butangiza ibiganiro bigamije kumenya icyateye ibi bibazo.

Nyuma y’isuzuma, byagaragaye ko umubano w’aba bombi wari umaze kwangirika ku buryo gukomeza kubana bitashobokaga. Hafashwe umwanzuro wo kubatandukanya, hagamijwe kurinda ubuzima n’umutekano wa buri wese.

Uyu mugore yahise asubizwa iwabo, aherekezwa n’abantu bashinzwe umutekano, mu gihe hakomeje ibiganiro byo gukemura ibibazo byari byaranze uru rugo mu gihe gito rwari rumaze rushinzwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza bwagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku kubura icyubahiro n’itumanaho ribi mu ngo ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, busaba abaturage kwitondera cyane ibyemezo byo gushinga ingo no kubana bubaha amategeko n’indangagaciro z’ubumwe.

Amakuru yemeza ko uru rugo rwari rumaze igihe gito rushinzwe, buri ruhande rufite amateka y’imiryango yabanjirije uru rushako, ibintu byagize uruhare mu kutumvikana kwabo.

Aba bombi bari bamaze ukwezi bashinze urugo nyuma y’uko umugore uyu mugabo yahoranye banafitanye abana 8 ari nawe yavugaga ko aryoshye kuruta uyu wa kabiri nawe ngo yatwawe n’undi mugabo akamujyana mu mujyi wa Kigali akaba ari bwo ashakana n’uyu Itangishaka bivugwa ko nawe yari afite abana batatu iwabo muri Gitambi aho yahise yisubirira.

Previous Post

Ihuriro AFC/M23 ryihimuye kuri FARDC rihanura indege y’icyo gisirikare yari yabazonze

Next Post

Kwilu: Ibigo by’amashuri byahagaritse kwigisha

Next Post
Kwilu: Ibigo by’amashuri byahagaritse kwigisha

Kwilu: Ibigo by'amashuri byahagaritse kwigisha

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved