• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka igonga abantu 10

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 30, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka igonga abantu 10
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mugitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya RFTC, yavaga mu Bugarama yekereza i Kamembe mu mujyi wa Rusizi yakoze impanuka, ihitana umukecuru inakomeretsa abantu 9.

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Bukuru Sylvère bagenzi be bavuga ko yari yaraye asinze zitaramushiramo, yageze mu mudugudu wa Gatare, Umurenge wa Gashonga, igonga ipoto y’amashanyarazi mu ruhande rw’iburyo, ayizamura mu rw’ibumoso igonga igiti, abantu 10 bahita bakomereka umwe agwa kwa muganga.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Umwe mu bashoferi bagenzi ba Bukuru Sylvère wari uyitwaye, yavuze ko yari yaraye mu kabari avamo mu masaha akuze aryama akanya gato, saa kumi n’imwe z’igitondo ni ho yahagurukije imodoka mu Bugarama yuzuye abagenzi bajyaga i Kamembe.

Ati: “Kubera umunaniro uvanze n’inzoga zitari zamushizemo, yageze mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga, ibitotsi biramutwara imodoka ayikubita kuri ipoto y’amashanyarazi mu ruhande rwe rw’iburyo, aba nk’ukangutse ariko ibitotsi bikimurimo, ayigarura mu muhanda biranga ayimanura munsi yawo ku ruhande rw’ibumoso, ayikubita ku giti.”

Yakomeje ati: “Hahise hakomereka bikomeye abantu 10 na we arimo, harimo umukecuru wo mu Mudugudu wa Misave muri ako Kagari wo mu kigero cy’imyaka irenga 70, wari ugiye kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe, abakomeretse bagejejwe mu bitaro ahita apfa.”

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko iyi modoka yari irimo abagenzi 29, igeze mu Mudugudu wa Gatare, kubera umunaniro no kutaringaniza umuvuduko, umushoferi wari uyitwaye agonga ipoto y’amashanyarazi, anagonga igiti, imodoka irangirika, hanakomereka uwo mwanya abantu 10.

Ati’’ Hakomeretse abantu 10 bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, babagejejeyo, umukecuru wari ukijyamo arapfa, imodoka irangirika bikomeye. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi bitewe n’aho yari ageze.’’

Yibukije abashoferi kwitwara neza mu muhanda birinda umuvuduko ukabije, gutwara bananiwe no gukorera ku jisho, abasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Previous Post

18 Job Positions of Cashier A2 at Huye District :Deadline: Jul 4, 2025

Next Post

Could Cristiano Ronaldo really be about to leave Real Madrid?

Next Post

Could Cristiano Ronaldo really be about to leave Real Madrid?

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved