• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Gitifu na SEDO bateranye amagambo benda gufatana mu mashati

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 30, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Gitifu na SEDO bateranye amagambo benda gufatana mu mashati
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi haravugwa umwuka mubi hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari na SEDO (ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage), aho amakuru avuga ko byari kuvamo kurwana.

ku mugoroba wa saa kumi, Gitifu w’Akagari ka Burunga, Munyemana Jean Claude, yageze mu biro asanga SEDO akora raporo maze amubwira nabi. Umwe mu bakozi bo muri ako kagari yavuze ko byageze aho Gitifu avuga ko ashaka kumukubita, ariko umuyobozi w’umudugudu wari uhari akajya hagati maze ibintu bikarangira.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

N’ubwo amakuru y’uko bafatanye mu mashati yacitse, Munyemana Jean Claude ahakana ko habayeho gukubita cyangwa gutukana. Ati:“Ibyo ntabwo bishoboka. Indangagaciro z’umuyobozi ntizibemerera kugira imyitwarire nk’iyo. Niba habayeho kutumvikana, ntabwo byigeze bigera ku kurwana.”

Na Solange Narabamenye, ushinzwe imibereho myiza n’terambere ry’abaturage (SEDO) yirinze gutanga amakuru arambuye ariko ntiyahakanye ko hari ukutumvikana kwabaye. Yagize ati:“Gitifu w’Umurenge ari gukurikirana iki kibazo. Reka ntegereze, nzatanga ibisobanuro birambuye igihe bikwiye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye, yavuze ko ubuyobozi bwari busanzwe bumenyereye ko aba bayobozi bombi badafitanye imikoranire myiza. Yavuze ko icyo kibazo cyakemuwe mu nama aho bombi baganirijwe, bakumvikana gukorana neza, ndetse ubuyobozi bw’Umurenge bukemeza ko nta mpamvu yo kubatandukanya.

Ati:“Twumvise amakuru aturuka kuri SEDO avuga ko Gitifu yamukubise, ariko nyuma yo kubaganiriza, bafashe umwanzuro wo gukorana mu bwumvikane no gushyira hamwe. Ubu nta mpamvu yo kubatandukanya kuko ari abayobozi bakuru bagomba gukorana neza.”

Inkuru igaragaza ko n’ubwo hari ukutumvikana hagati y’aba bayobozi, ubuyobozi bw’Umurenge bwabashishikarije kubana neza mu kazi no kubahiriza indangagaciro z’umwuga.

IVOMO:RADIOTV10

Previous Post

Thailand: Umu Minisitiri yegujwe azira kuvugana na mugenzi we kuri telefone

Next Post

Yemen yagabweho igitero gikomeye hapfiramo aba Minisitiri

Next Post
Yemen yagabweho igitero gikomeye hapfiramo aba Minisitiri

Yemen yagabweho igitero gikomeye hapfiramo aba Minisitiri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved