Mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, inzego z’umutekano zafashe abagore babiri barimo umukecuru w’imyaka 70, nyuma yo kugaragara bafite imyenda y’umuturage bari bamaze kwiba.
Abo bafashwe ni Mukarishiri, w’imyaka 70, na Nyirangirimana, bombi bakomoka mu Murenge wa Gihundwe. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kamashangi, nyuma yo kwiba imyenda yari yanitswe mu rugo rwa Muhutukazi Jeannine.
Uwo muturage wibwe yavuze ko yagiye ku isoko agarutse agasanga imyenda ye imaze kwibwa atangira kuyishakisha maze ayisanga mu kabari kari hafi aho, aho abo bagore bari bayizingazinze.
Yagize ati: “Nasanze imyenda yanjye nta yihari. Nibutse ko mu minsi yashize hari abagore b’abakecuru n’abandi bakunze kugenda basabiriza muri aka gace ariko bafite intego yo kwiba. Nahise nkurikirana, nsanga ari bo bayitwaye.”
Abaturage bavuga ko ubu buryo bwo kwitwikira gusabiriza ariko bagamije kwiba bumaze iminsi kwiyongera muri aka gace. Mu bihe bishize, ngo hari undi mugore wafashwe yitwaje umwana ngo amusabiriza, nyamara intego ari ukwiba iby’agaciro.
Umwe mu baturage yagize ati: “Hari ubwo bafata afite imyenda, amashuka n’ibindi bifite agaciro k’arenga ibihumbi 50 Frw. Urumva ni ikibazo gikomeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe hakiri kare.
Ibi byabaye bigaragaza uburyo gusabiriza bishobora kuba inzira ikoreshwa na bamwe mu kwinjira mu ngo z’abaturage bafite intego yo kwiba. Iki ni ikibazo gihungabanya umutekano n’imibereho y’abaturage, kuko bituma abantu batakaza ibikoresho byabo ndetse bigateza n’amakimbirane mu muryango nyarwanda usanzwe uzwiho gukunda gufasha abababaye.
Abaturage barasabwa kugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe no kutemera gucumbikira cyangwa guha icyuho abantu batamenyereye mu ngo zabo bitwaje gusabiriza.
Ku rundi ruhande, inzego bireba zikwiye gukomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu guca gusabiriza bagashaka uburyo buboneye bwo kwiteza imbere.




