• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RURA yatumijeho MTN ngo isobanure ibya serivisi zayo zitari gukora neza

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 29, 2025
in Amakuru
2
RURA yatumijeho MTN ngo isobanure ibya serivisi zayo zitari gukora neza
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatumije sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell kugira ngo isobanure uko iri gukemura ikibazo cya serivisi zayo zitari gukora neza.

Tariki ya 27 Nyakanga 2025, MTN Rwanda yatangaje ko yahuye n’ikibazo tekiniki mu gihugu cyose kiri gutuma guhamagara ndetse no gukoresha codes (USSD) zayo bigorana.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Yagize iti “Itsinda tekiniki ryacu riri gukora byihuse kugira ngo rigarure serivisi zose. Twiseguye ku bw’ingaruka byateje kandi tubashimira ukwihangana kwanyu.”

Kuva uwo munsi kugeza ku wa 28 Nyakanga, abakiriya benshi ba MTN Rwanda basobanuye ko bahamagara bagenzi babo bakabwirwa ngo “Iyo nimero ntibaho”, cyangwa se bajya kohererezanya ubutumwa bugufi na byo ntibikunde.

Mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga, RURA yatangaje ko yamenye ibibazo biri muri serivisi za MTN Rwanda birimo guhamagara bigoranye, kutohereza ubutumwa bugufi, kudakora kwa codes n’ibijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi.

RURA yagize iti “Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe ejo ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”

Mu masaa tanu y’ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga, MTN Rwanda yatangaje ko ikibazo cyo guhamagara ndetse no kudakora kwa codes zayo cyakemutse mu gihugu cyose, inashimira abakiriya ko bihanganye.

Previous Post

Amafoto: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali ifite agaciro ka miliyari 36 Frw

Next Post

Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n’abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Next Post
Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n’abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n'abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved