• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rulindo: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho gusambanya Abanyeshuri

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 23, 2025
in Amakuru
0
Rulindo: Umugore yishe abana be batatu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi yatangaje ko dosiye y’umuyobozi w’ishuri ribanza ryo mu karere ka Rulindo, riri mu murenge wa Burega, ukekwaho gusambanya abana yoherejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugege.

Uyu murezi ukekwaho iki cyaha, aburana afunzwe by’agateganyo.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Kuva mu kwezi kwa Kamena 2025 umuyobozi w’ishuri ribanza rya Butangampundu riri mu murenge wa Burega, mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi na RIB.

Uwatanze amakuru yavuze ko uyu ukekwa yamaze igihe avugwaho gusambanya abana ariko ikimenyetso simusiga ko abikora kikabura.

Uriya akomeza avuga ko umwana w’umunyeshuri wigaga ku kigo ayoboye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yigeze kumusanga mu biro bye atangira kumukoreraho ishimisha mubiri birimo, no gushaka kumusoma maze umwana arasakuza.

Bikekwa ko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza wabaga iwe mu rugo.

Uyu watanze amakuru yakomeje avuga ko diregiteri w’ishuri atabwa muri yombi, hari abandi banyeshuri bize ku ishuri ayoboye bikekwa ko yateye inda bagiye gutanga ikirego na bo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Burega ririya shuri ryubatsemo, Nyinawumuntu Domithile yatangaje ko iby’uriya muyobozi w’ishuri inzego z’ubucamanza n’iz’umutekano ziri kubikurikirana, ariko yirinda kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.

Manirafasha Jean D’Amour Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga ari naho uriya muyobozi w’ishuri atuye (niho urugo rwe ruba), yamenye ko RIB yamutaye muri yombi, nawe ntiyavuze byinshi kuri iyi dosiye.

Uyu muyobozi w’ishuri yaburanye ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rw’ibanze rwa Mbogo rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Cyakora yajuririye icyemezo cy’urukiko cyamufunze by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikindi kandi ntiyemera icyaha, ndetse ngo hari amashusho hatamenyekanye uwayafashe uwo mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yemera ko yasambanyijwe, ariko akavuga ko bitakozwe n’uriya Muyobozi w’ishuri.

Isoko: Umuseke

Previous Post

Nyanza: Abantu 26 barembeye mu bitaro kubera umusururu banyweye

Next Post

Huye: Umusore w’imyaka 20 afunzwe azira kwica no gushimuta inyoni

Next Post
Huye: Umusore w’imyaka 20 afunzwe azira kwica no gushimuta inyoni

Huye: Umusore w'imyaka 20 afunzwe azira kwica no gushimuta inyoni

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved