Abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, batangajwe n’urupfu rwa Rucamihigo Feleciane, w’imyaka 67, wari utuye mu Kagali ka Kabuga, Umurenge wa Masoro.
Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 27 Ukwakira 2025, uri imbere y’inzu y’umuturage, ufite ibikomere mu maso no ku mutwe, ariko nta maraso agaragara aho wasanzwe, bikaba bcyekwa ko yiciwe ahandi bakamuzana aho murugo rw’uwo muturage.
Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ati:
“Nabonye afite ibikomere mu maso no ku mutwe, ariko aho bamwiciye hantu ntihari amaraso. Birashoboka ko bamwiciye ahandi bakamuzana hano.”
Abaturage bavuga ko Rucamihigo ashobora kuba yazize amafaranga aherutse kugurisha isambu ye ku mafaranga asaga miliyoni 1.2 Frw, kuko byavugwaga ko hari abamukurikiranye bayamushakaho.
Umuturage ati: “Ndakeka ko muzehe yazize amafaranga yagurishije isambu, kuko yari amaze igihe gito ayigurishije kandi abantu babizi ko ayafite. Ubu aherutse gupfusha umugore, yabaga wenyine,”
Abaturage basaba ko ababigizemo uruhare bahanwa bikomeye, bamwe bagasaba ko “abamwishe baryozwa urupfu rw’umusaza”.
Maniriho Christine, Ushinzwe Imiyoborere Myiza muri uyu Murenge wa Murambi akaba asigaye mu nshingano z’Umuyobozi w’Umurenge uri mu kiruhuko, yemeje ko hari abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri uru rupfu.
Ati: “Abacyekwaho bafashwe bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi. Ni abasore batatu uwo musaza yari yagurishije isambu mu minsi ishize. Nubwo iperereza rigikomeje, turasaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano no gukora amarondo kugira ngo bene ibi bikorwa bibashe gukumirwa. ”
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bakekwaho ari abantu basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kandi bose bafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera Rucamihigo Feleciane wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe bidasubirwaho.




