Mu Karere ka Rulindo, muri Paruwasi ya Rutonde iherereye mu Murenge wa Shyorongi, haravugwa ifungwa rya Padiri Gakuba Célestin, wasomye Misa mu kiliziya yari yarafunzwe n’inzego z’ubuyobozi kubera kutuzuza ibisabwa.
Amakuru aturuka muri aka karere avuga ko uyu mupadiri yafatiwe icyemezo n’ubuyobozi bw’akarere nyuma yo gusomera Misa ahantu hari harafunzwe by’agateganyo. Nyuma yo gufatwa, yahise ajyanwa gufungirwa mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) giherereye i Tare.
Aya makuru yemejwe n’umunyamakuru Sam Kabera, wayatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho ku wa 24 Ukuboza 2025 yagaragaje ko Padiri Gakuba yafashwe nyuma yo gusomera Misa ku Cyumweru mu kiliziya yari yarabujijwe gukorerwamo amasengesho. Yongeyeho ko muri icyo kigo cya Transit Center i Tare, uyu mupadiri yahasanze abandi bantu barimo n’abafashwe bakekwaho gusenga ahantu hatemewe, bamazeyo ibyumweru birenga bitatu.
Uyu munyamakuru yakomeje gukurikirana iyi nkuru, anabyemeza kuri Ukwelitimes.com, agaragaza ko amakuru afite ayizeye neza.
Ku wa 25 Ukuboza 2025, Sam Kabera yongeye gutangaza ko Padiri Gakuba yimuriwe mu Mujyi wa Kigali, abisabwe na Karidinali Antoine Kambanda, kuko Paruwasi ya Rutonde iri muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Kuri ubu, uyu mupadiri ngo afungiye mu kigo cya Transit Center giherereye i Gikondo, ahazwi nko kwa Kabuga.
Amakuru akomeza avuga ko abandi bantu bari bafunganywe na Padiri Gakuba i Tare bo basigaye yo, aho bivugwa ko nabo bafashwe bakekwaho gusengera ahantu hatemewe, bamaze hafi ukwezi mu kigo cy’inzererezi.




