• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rulindo: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 5, 2025
in Amakuru
0
Rulindo: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Murama, haravugwa inkuru y’incamugongo aho umugabo wimyaka 52 yishe umugore we nawe agahita yiyahura.

Amakuru yatangiye kumenyekana mu masaha ya kare ubwo umukozi wari  usanzwe ukora aho ataha yazaga mu kazi, agakomanga akabura umukingurira   Nyuma akigira inama yo gukomangira abana  bari baryamye mu nzu zo hanze, bafunguye basanga umugore yapfuye afite ibikomere naho umugabo kuruhande rwe harimo agacupa karimo imiti isa nkaho yica

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kisaro bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko abo bashakanye bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo, cyane cyane ku kibazo cy’ubutaka umugabo yashakaga kugurisha, ariko umugore akabigira impungenge akabyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Thélesphore, yatangaje ko iki kibazo cyari cyarigeze kugezwa ku buyobozi mu minsi yashize, aho bari barahagazeho bagaganiriza aba bombi kugira ngo babone uko bakemura amakimbirane yabo mu nzira y’amahoro.

Yagize ati: “Twari twamenye ko hagati yabo hari umwiryane ujyanye n’ikibazo cy’ubutaka, ni yo mpamvu twari twarabegereye kugira ngo tubafashe kubyumvikanaho. Twifatanyije n’umuryango mu kababaro bahuye nako, tunasaba abaturage bose kwirinda amakimbirane mu muryango no kujya bagana inzego bireba hakiri kare igihe havutse ikibazo.”

Imirambo yahise ijyanwa ku bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mbere y’uko hakurikiraho ishyingurwa hakurikijwe amategeko.

Abitabye Imana basize abana batandatu, barimo umuto ufite imyaka 18, naho abaturage baturanye na bo bakomeje kugaragaza ko iki ari igihombo gikomeye ku muryango n’abari babazi.

Ubuyobozi bwongeye kwibutsa ko abagize urugo bose banganya uburenganzira ku mutungo, bityo ko ibiganiro, ubwumvikane n’ubujyanama ari byo byubaka umuryango uhamye.

Previous Post

Inkuru ibabaje: umukinnyi wamamaye muri filime kubera kugira ubugome budasanzwe yitabye Imana

Next Post

Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora

Next Post
Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora

Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved