• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 12, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, haravugwa urugomo rudasanzwe aho abantu bataramenyekana bateye mu murima w’umuturage maze batema ibiti by’ikawa bisaga 350.

Izi kawa ni iza Twagirimana Léonard, uvuga ko aherutse kugura uyu murima urimo ikawa ku mafaranga y’amanyarwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Twagirimana avuga ko yaguze uyu murima n’uwari nyirawo mbere, avuga mo hari umusore wo muri uwo murenge wamwegereye amubwira ko afite ikawa yifuza kumugurisha, akamusaba ko baziguranamo moto.

Ati:“Uwo musore yarambwiye ngo afite ikawa, nanjye ndamubwira nti ‘reka nkwemerere moto nshya, nawe umpere izo kawa’. Twajyanye mu nzego za Leta baradusinyira, muha moto nshya ifite agaciro ka miliyoni ebyiri.”

Ariko ngo nyuma y’igihe gito uwo musore yatangiye kugaragaza imyitwarire mibi.

Twagirimana akomeza agira ati:

“Umusaza uvomereraga ikawa ni we wampamagaye ambwira ngo ‘ngwino urebe ibyabaye’. Nagezeyo nsanga abaturage benshi bahari, nsanga za kawa zose bazitemye. Tujya kureba nyina w’umusore ambwira ko umuhungu we yagiye kare, kugeza ubu atari yagaruka.”

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mbuye bavuga ko ibyo uwo mungu utari wamenyekana  yakoze ari amahano akomeye.

Umwe muri bo yagize ati:

“Kuba umuntu yatema ikawa z’umuturage birababaje cyane. Iyo aza guhura na nyirazo ntiyari kumurebera izuba. Ibi agomba kubihanirwa kugira ngo bibere abandi isomo.”

Undi muturage we yongeyeho ati:

“Izi kawa zari zifite agaciro kanini. Uwashyizemo amafaranga angana kuriya, kubona byose bitikiye ni ibintu bibabaje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye yemeje iby’aya makuru, avuga ko ukekwaho gutema izo kawa ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Mu butumwa bwe yagize ati:

“Nibyo koko ibyabaye birazwi, kandi turimo gushakisha ukekwaho kubikora kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.”

Previous Post

Jabana: Umusozi waridukiye abahinzi bari bagiye guhinga

Next Post

Afghanistan yivuganye abasirikare ba Pakistan 58

Next Post
Afghanistan yivuganye abasirikare ba Pakistan 58

Afghanistan yivuganye abasirikare ba Pakistan 58

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved