• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Umusore w’imyaka 30 yasanzwe hejuru y’icyokezo cy’amakara yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 18, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Umusore w’imyaka 30 yasanzwe hejuru y’icyokezo cy’amakara yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore w’imyaka 30 yasanzwe hejuru y’icyokezo cy’amakara yapfuye, ari kumwe na mugenzi we w’imyaka 33 iruhande rwe na we ahumeka nabi, hakekwa umuriro w’amakara batwikaga wabacuze umwuka.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango, ubwo umwe mu baturage bo muri aka gace yanyuraga aho abo basore bari bamaze iminsi batwikira amakara, akababona baryamye hejuru y’icyokezo cy’amakara.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru akomeza avuga ko uyu muturage yateye intambwe akabegera yabanyegeganyeza agasanga umwe yashizemo umwuka, naho mugenzi we ari gusamba; maze agahita abahururiza ngo batabarwe, uwari ukiri muzima ajyanwa mu bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne d’Arc, yatangaje ko icyo cyokezo kiri mu kabande ahantu hakonja cyane, bigakekwa ko abakirariraga bagize imbeho nyinshi bakajya kucyotaho badatekereza ingaruka byabagiraho.

Ati “Hano mu Byimana ntabwo umwuga wo gutwika amakara uhamenyerewe, abakoraga aka kazi ko gutwika amakara ni na bo bayarariraga, birakekwa ko bari bagiye kota umuriro bikabaviramo urupfu rw’umwe kubera kubacura umwuka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko undi wasanzwe yanegekaye yajyanywe ku Bitaro bya Gitwe, ubu akaba ari koroherwa, mu gihe iperereza kuri urwo rupfu na ryo rigikomeje.

Previous Post

A Digital Media Startup Growing Up With Millennial Women

Next Post

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe none kuwa 18 Nyakanga 2025

Next Post
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe none kuwa 18 Nyakanga 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved