Umusore w’imyaka 30 yasanzwe hejuru y’icyokezo cy’amakara yapfuye, ari kumwe na mugenzi we w’imyaka 33 iruhande rwe na we ahumeka nabi, hakekwa umuriro w’amakara batwikaga wabacuze umwuka.
Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango, ubwo umwe mu baturage bo muri aka gace yanyuraga aho abo basore bari bamaze iminsi batwikira amakara, akababona baryamye hejuru y’icyokezo cy’amakara.
Amakuru akomeza avuga ko uyu muturage yateye intambwe akabegera yabanyegeganyeza agasanga umwe yashizemo umwuka, naho mugenzi we ari gusamba; maze agahita abahururiza ngo batabarwe, uwari ukiri muzima ajyanwa mu bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne d’Arc, yatangaje ko icyo cyokezo kiri mu kabande ahantu hakonja cyane, bigakekwa ko abakirariraga bagize imbeho nyinshi bakajya kucyotaho badatekereza ingaruka byabagiraho.
Ati “Hano mu Byimana ntabwo umwuga wo gutwika amakara uhamenyerewe, abakoraga aka kazi ko gutwika amakara ni na bo bayarariraga, birakekwa ko bari bagiye kota umuriro bikabaviramo urupfu rw’umwe kubera kubacura umwuka.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko undi wasanzwe yanegekaye yajyanywe ku Bitaro bya Gitwe, ubu akaba ari koroherwa, mu gihe iperereza kuri urwo rupfu na ryo rigikomeje.




