• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Umugeni yasanzwe mu buriri yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 27, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Umugeni yasanzwe mu buriri yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Dusabeyezu Seraphine, wari utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yasanzwe yapfuye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwakiriye amakuru avuga ko Dusabeyezu Séraphine yasanzwe mu buriri yashizemo umwuka.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Uwamwiza Jeanne D’Arc yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Gicurasi 2025 umuturanyi wa nyakwigendera yanyuze imbere y’urugo arasuhuza abura umwikiriza.

Avuga ko ngo uwo muturage yahise yinjira mu nzu maze arungurutse mu cyumba asanga Dusabeyezu yashizemo umwuka w’abazima.

Gitifu Uwamwiza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze mu buriri wonyine kubera ko umugabo we akora akazi k’izamu atari mu rugo nijoro.

Avuga ko nta bimenyetso byo ku mubiri babonye bigaragaza ko yabanje gukomeretswa.

Uwamwiza avuga ko nta n’umuturanyi nyakwigendera yari afitanye na we amakimbirane, kuko yari aherutse gukora ubukwe, basezeranye n’umugabo we mu kwezi kwa Mutarama 2025.

Ati:“Muri raporo dufite y’ingo zifitanye amakimbirane urugo rwa Nyakwigendera ntabwo rurimo.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise amakuru y’uko nyakwigendera ashobora kuba yabanje gusambanywa mbere yo kwicwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko ukuri ku byamubayeho, birimo n’ibikekwa n’abaturage, bizagaragazwa n’iperereza RIB yatangiye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, ariko RIB iteganya kuwujyana mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Dusabeyezu Séraphine nta mwana asize.

Previous Post

Gicumbi: Abanyeshuri bategetswe na mwarimu wabo gukubita umunyeshuri waruje kurya atize baramwica

Next Post

Ntibisanzwe: Umugabo yajyanye mu nkiko resitora yamugaburiye ibitunguru bikenda kumuhitana

Next Post
Ntibisanzwe: Umugabo yajyanye mu nkiko resitora yamugaburiye ibitunguru bikenda kumuhitana

Ntibisanzwe: Umugabo yajyanye mu nkiko resitora yamugaburiye ibitunguru bikenda kumuhitana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved