• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Ambulance yarigiye gutwara abantu bakomerekeye mu mpanuka yagonze umwana w’imyaka 8 ahita yitaba Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 10, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Ambulance yarigiye gutwara abantu bakomerekeye mu mpanuka yagonze umwana w’imyaka 8 ahita yitaba Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kamena 2025, Nibwo mu Kagari ka Musamu, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, habereye impanuka ikomeye, yaguyemo umwana w’imyaka 8 wagonzwe n’imbangukiragutabara yari ije gutabara abandi bari bakomerekeye mu yindi.

Bamwe baturage bari kuri uyu muhanda wabereyemo impanuka uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi, batangarije BTN TV ko iyi mbangukiragutabara yari iturutse Ikigo Nderabuzima cya Kibingo yari ije gutabara abari bakomerekeye mu mpanuka yakozwe n’imodoka yagonganye na moto, aho iyo modoka yo mu bwoko bwa Fusso ifite ibirango bya pulaki RAD 296 U yagonze moto abari bayiriho bose barakomereka.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Aba baturage bakomeje bavuga ko ubwo iyi mbangukiragutabara yazaga yahuriye hagati mu muhanda n’imodoka itwara abagenzi ya Coaster ikorana na Kompanyi ya East Africa noneho igerageje kuyidepansa birayigora bitewe nuko umuhanda ari muto ikindi yari ku muvuduko mwinshi.

Bati “ Ubundi iyi mbangukiragutabara yaje yiruka ije gukiza amagara y’abari bari kuri moto bakomerekeye mu mpanuka nyuma yuko bagonzwe na Fusso, rero ubwo yari igiye kuhagera yahuye n’indi mu muhanda biragongana kuko yagerageje gukatira imodoka ya Coaster biranga, umuhanda ni muto. Yagonze abantu bagera kuri batanu harimo abari bagiye kwiga, umwana umwe w’imyaka 8 ahita yitaba Imana”.

Nubwo iyi mbangukiragutabara yari ije gutabara abari bakomerekeye mu mpanuka, aba baturage bavuze ko abazitwara bakwiye kujya bagenda bitonze kuko hari igihe umuvuduko wazo uteza ibibazo byinshi ikindi bagasaba ko uyu muhanda wabereyemo impanuka, wagorwa kuko byatuma ibinyabiziga binyuranaho ntankomyi.

Previous Post

Umugabo wishe umugore we bapfa 50,000 Frw yafashwe agiye gutorokera muri Uganda

Next Post

Nzabanayo Silas uzwi nka Ibya ‘Yesu ni ku Murongo’ yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho

Next Post
Nzabanayo Silas uzwi nka Ibya ‘Yesu ni ku Murongo’ yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho

Nzabanayo Silas uzwi nka Ibya 'Yesu ni ku Murongo' yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved