Umulisa Cynthia w’imyaka 20 yapfuye bitunguranye, ubwo yasangwaga mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe – Buhanda.
Umwe mu baturage bamuzi yavuze ko nyakwigendera yishwe n’impanuka ubwo yari ku igare rya siporo, yikorera siporo.
Avuga ko imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’Ibitaro bya Gitwe yamukozeho gato maze nyakwigendera ahita abyuka agendaho gato, bamujyana kwa muganga apfirayo.
Ibi bivugwa n’uyu muturage ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bubyamaganira kure, buvuga ko umushoferi w’ibitaro yavanye umurwayi ku Kigonderabuzima cya Karambi bari mu nzira babona umwana aryamye mu muhanda.
Ngo icyo gihe barahagze, bigendanye ko bari bafite umurwayi maze umurwaza n’abandi bari kumwe bavamo, bafasha uriya nyakwigendera, maze bahamagaza indi mbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe iraza imutwara kwa muganga basanga yapfuye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe, Dr Habituza Benjamin yagize ati “Igare ni rizima, ndatunguwe kumva bavuga ko ibitaro ari byo byamugonze kandi ahubwo twarabafashije.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP, Kamanzi Hassan, yabwiye U ko Polisi yahawe amakuru ko hari ababonye imbangukiragutabara ihagarara ifata umukobwa wari ku igare aryamye hasi iramujyana.
Yagize ati “Polisi yahise ijya ku bitaro aho umukobwa yajyanwe igezeyo isanga yitabye Imana, ubu iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyo umwana yazize.”
Nyakwigendera yakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) ku ishuri rya ESAPAG riri mu karere ka Ruhango, muri uyu mwaka wa 2025.




