Kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu Karere ka Rubavu hafungiye Maguru Joël, w’imyaka 35, ukurikiranyweho kwiba ibitoki mu murima w’umuturage witwa Nyiranizeyimana Dative. Mu gihe yasakwaga, inzego z’umutekano zasanze afite udupfunyika dutatu tw’urumogi, bikekwa ko yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.
Umuturanyi we, Mugabo Jean, yavuze ko uyu mugabo asanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge no kubinywera iwe nijoro hamwe n’abandi bantu.
Ati: “Asanzwe ari umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge. Buri joro yajyaga azana abandi bagabo bakarunywera iwe, bigatera umutekano muke mu baturanyi.”
Umugore wa Maguru Joël na we yemeje ko amaze igihe abayeho mu buzima bugoranye kubera imyitwarire y’umugabo we.
Ati: “Umugabo wanjye yahindutse cyane. Yataye inshingano z’urugo, buri joro yazanaga abashumba bakarunywera mu rugo. Byari byarambiranye.”
Umuturanyi wabo yagaragaje ko kuva Maguru yatangira gukoresha ibiyobyabwenge no kwiba, byabaye intandaro y’amakimbirane mu rugo rwe.
Ati: “Yigeze kuba umugabo wubaha, ariko aho yigiye mu ngeso mbi yataye agaciro. Twifuza ko yakurikiranwa, akigishwa agahinduka, kugira ngo arwane ku iterambere ry’umuryango we.”
Furaha Jeannette, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Rubavu, yavuze ko Maguru Joël yahise ashyikirizwa RIB ya Rugerero kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Ati: “Ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi ni ingeso mbi zisenya imiryango. Twahisemo kumushyikiriza RIB kugira ngo abibazwe, ndetse bigere no ku bandi nk’isomo.”
Yakomeje ashimangira ko ibi bihurirana n’ukwezi kwahariwe umuryango, aho ubuyobozi busaba abaturage kureka ingeso zose zonona ubusugire n’iterambere ryawo.
Ati: “Turifuza imiryango itekanye, idafite ibiyobyabwenge cyangwa ubujura. Ibyaha nk’ibi bitera gusenyuka kw’imiryango no kudindiza iterambere ryayo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko bwafashe ingamba zo guhashya ibyaha n’ibiyobyabwenge, zirimo ubukangurambaga mu baturage n’amashuri, ndetse no gushishikariza imiryango kuganiriza abana n’abakuru ku ngaruka mbi zabyo, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi ushishikajwe n’iterambere.





