Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Kinyanzovu, mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gushinjwa uburiganya bwo kwaka abaturage amafaranga abizeza ibyo atabashije kubahiriza.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yacunze ababyeyi babiri ababwira ko azabashakira imyanya y’abana babo mu ishuri rya GS Busasamana, bakamuha amafaranga ibihumbi 100 Frw. Byongeye, ngo yanasabye abarimu bagenzi be batanu amafaranga agera ku bihumbi 730 Frw ababeshya ko azabafasha kubona inguzanyo yihuse muri gahunda ya Gira Iwawe Mwarimu.
Yafatiwe ku kazi ke ku wa 17 Nzeri 2025 nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikigo yigishaho atabaje inzego z’ubuyobozi kubera amakuru yari amaze gutangwa n’ababyeyi n’abarimu bari baramugiriye icyizere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Bwana Mugisha Honoré, yemeje ko uyu mwarimu afunze, ashimangira ko n’abarimu bagenzi be bafite ibimenyetso bihamya ko yabambuye.
Yagize ati: “Twafashe uwo mwarimu biturutse ku mpuruza yatanzwe n’Umuyobozi w’ishuri, ndetse n’abarimu bagaragaje ko yabambuye amafaranga abizeza inguzanyo. Turasaba abaturage kugira ubunyangamugayo, bakirinda ibikorwa byo kurya akagabuye.”





