• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Umumotari yishe umugenzi amuteye ibyuma

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 26, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Umumotari yishe umugenzi amuteye ibyuma
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yiciwe mu Karere ka Rubavu atewe ibyuma n’umumotari utaramenyekana.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, ho mu Mudugudu wa Gafuku.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko inzego zishinze iperereza zatangiye gushaka amakuru ku rupfu rw’uyu mugabo.

Ati “Yishwe atewe icyuma n’umumotari utaramenyekana. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze iki cyaha, kandi afatwe agezwe imbere y’ubutabera.”

Yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago.

Ati “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi tunasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gutuma ukekwaho icyaha afatwa.”

Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu makimbirane no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.

Baribarira Jean Pierre utuye muri uyu Murenge wa Rubavu, yatangaje ko bibabaje “kuba umuntu yicirwa hagati y’amazu, ku matara yaka kandi kuri kaburimbo, ese abahaturiye bo kuki batatabaye, hakaneye gukazwa ingamba.”

Previous Post

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasuye mugenzi we Felix Tshiseked -Amafoto

Next Post

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we

Next Post
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n'umugore we

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved