• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 25, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 32 n’umugore we w’imyaka 29 bakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Imodoka y’uwari umukoresha wabo.

Bafashwe kuri wa 24 Mata 2025, bakekwaho kwiba imodoka ya Toyota VanGuard ifite ikirango cyo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (CGO4545AE 22).

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iyi modoka yibwe ku wa 21 Mata 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu w’Ubwiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi yatangaje ko umugore n’umugabo bakekwa bafatanyije mu bujura.

Ati “Bari abakozi bo mu rugo kwa nyir’imodoka witwa Rurangwa Rutaragarama Mitterand, bafashwe bikekwa ko bafatanyije mu gikorwa cyo kuyiba na cyane ko nyiri urugo yabakoreshaga atazi ko umwe yari umugabo w’undi kuko bakoraga akazi ko mu rugo bwakwira bagataha.”

Yakomeje avuga ko imodoka bakimara kuyiba bayihishe mu rugo rw’uwitwa Uwimana Edison ruherereye mu Murenge wa Rubavu, ari na ho yaje gufatirwa isubizwa nyirayo.

Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye aba bantu bafatwa, asaba ko buri wese kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru y’ingenzi kandi ku gihe, kuko kuyatanga ari inkingi yo kurwanya ibyaha.

Abakekwa bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Previous Post

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we

Next Post

Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti

Next Post
Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti

Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved