• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Batunguwe n’intama yabyaye abana batandatu icyarimwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 10, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Batunguwe n’intama yabyaye abana batandatu icyarimwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige kuri uyu wa kane, tariki 08 Gicurasi 2025, ubwo intama ya Murekezi Innocent yabyaraga abana batandatu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bavuze ko ibyabaye kuri uyu muturage ari ibitangaza, ko ubu ari ubworozi wakora bukaguteza imbere mu gihe gito.

Uwamahoro Vestine ati “Ejo ku isaha ya saa cyenda z’amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu, ni ubwa mbere twari tubibonye kuko dusanzwe tubona izibyara ebyiri n’eshatu, abantu benshi ejo bari bahuzuye.”

Akomeza avuga ko ubworozi bw’intama bushobora guteza imbere ubukora, kuko iyo ibyaye iziyikomokaho bazigurisha bakabasha kwatishamo imirima bagakora ubuhinzi kandi yabahaye n’ifumbire.

Murekezi Innocent nyir’iyi ntama yagize ati “Nta handi hantu nari narigeze mbona intama ibyara ibyana bingana bitya, byaranshimishije abantu bose barahurura.”

Uyu muturage yavuze ko iyi ntama imaze kubyara inshuro eshanu, izayikomotseho zamufashije kuguramo isambu y’ibihumbi 800 Frw, abasha kubona aho guhinga.

Iyi ntama yari yabyaye amashashi abiri n’amasekurume ane. Ku wa Gatanu, amasekurume abiri yari amaze gupfa, gusa nyirayo afite icyizere ko izisigaye zizabaho.

Umukuru w’Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, iyi ntama yabyariyemo yatangaje ko yatunguwe n’ibyabaye.

Mu Murenge wa Cyanzarwe intama icutse igeze ku mafaranga ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima irengeje ibihumbi 100 Frw.

Previous Post

Umukecuru witwa Madalena yaguye mu mazi ahita apfa ubwo yaragiye gusengera i Kibeho

Next Post

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane wa metero 20

Next Post
Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane wa metero 20

Huye: Umukobwa w'imyaka 20 yataye umwana w'imyaka 2 mu musarane wa metero 20

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved